Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

NSW: Umugabo arashinjwa kwica umugore we agakomeretsa n’abana 2

Spread the love

Mu gihugu cya Australia , muri Leta ya New South Wales, umugabo witwaTroy Armstrong arashinjwa guteza impanuka yahitanye umugore we igakomeretsa n’abana babo babiri.

Ku itariki 09 Kamena mu mujyi wa Molong muri Leta ya New South Wales habereye impanuka y’imodoka ebyiri zakubitanye.

Imodoka imwe yari itwaye umuryango waTroy Armstrong ,aho yaratwayemo umugore we nubwo bari baherutse gutandukana ndetse n’abana babo babiri. Icyo gihe impanuka yahitanye Kristy Armstrong wari ufite imyaka 36 ndetse ikomeretsa n’abana babiri b’imyaka 8 na 11.

Troy Armstrong wari utwaye imodoka yagize ibikomere ndetse ajanywa mu bitaro bya Royal North Shore Hospital.

Kuri ubu Polisi ya News South Wales yatangiye gukurikirana Troy aho ashinjwa guteza urupfu uwahoze ari umugore we ndetse agateza n’imvune abana babo.

Imodoka yari itwaye umuryango wa Armstrong yabaye ubushwange.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles