Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Ohio: Umugabo aracyekwaho kwica abana be batatu

Spread the love

Chad Doerman, umugabo w’imyaka 32 y’amavuko utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika muri Leta ya Ohio, aracyekwaho kwica abana be batatu ndeste agakomeretsa na nyina wabo.

Ikinyamakuru Daily Mail dukesha inkuru cyatangaje ko ibi byabaye kuwa Kane saa Kumi n’imwe z’umugoroba mu mujyi wa Monroe.

Daily Mail itangaza ko , Chad Doerman, yarashe abana be batatu nyuma agakomeretsa na nyina wabo.

Bijya kumenyekana saa Kumi na Cumi n’itanu , umugore yahamagaye Polisi atabaza avuga ko umugabo we arikubarasa, Saa Kumi na Cumi n’umunani yongeye guhamagara atabaza ko bari kwicwa.

Umwana umwe w’umukobwa yaje gusohoka mu nzu yiruka atabaza avuga ko se arikwica abavandimwe be. Polisi ya Ohio yaje gutabara isanga Chad yarashe abana batatu bafite imyaka 3,4,7 ndeste bamaze kwitaba Imana , mu gihe nyina wabo yari yakonetse akihutishwa ku bitaro bya Kaminuza ya Cincinnati.

Chad Doerman w’imyaka 32 yahise atabwa muri yombi akurikiranyweho kwica abana batatu no gukomeretsa ndetse ubu akaba afungiwe by’agateganyo muri gereza ya Clermont, ku munsi wejo hashize akaba yaritabye urukiko.

Nyina w’abana , kuri ubu atikuvurirwa bitaro bya kaminuza ya Cincinnati.

Chad Doerman warashe abana be batatu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles