Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Queensland: Mukerarugendo ukomoka mu Bubiligi yapfuye

Spread the love

Mu gihugu cya Australia muri Leta ya Queensland , Mukerarugendo ukomoka mu Bubiligi yitabye Imana azize impanuka ubwo yari ku igare rikoresha moteri.

Iyi mpanuka yabaye ku munsi wejo hashize kuwa Gatanu saa Kenda z’umugoroba, ubwo Mukerarugendo ukomoka mu Bubiligi ufite imyaka 26, yari ku igare rikoresha moteri atembere mu mujyi wa Townsville , yituye hasi byaje kumuviramo urupfu.

Amakuru dukesha 9news aravuga ko abaturage babanje kumuha ubutabazi bwibanze mbere y’uko inzego z’ubutabazi na Polisi zihagera.

Polisi yatangaje ko yaje kujayana uwo mukobwa mu bitaro bya Kaminuza ya Townsville , akabagwa ariko mu ijoro Saa Tatu akaza kwitaba Imana ku bw’amahirwe make.

Polisi yavuze ko ikomeje gukora iperereza ngo imyenye icyateye impanuka ndetse banamenye umuryango wa Mukerarugendo.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles