Ababyeyi ba Tyre Sampson, umwana w’imyaka 14 wo muri Missouri witabye Imana nyuma yo kugwa mu gace ko kwidagaduriramo muri Orlando mu 2022, batsindiye indishyi zingana na miliyoni $310 (arenga miliyari 480 mu mafaranga y'u Rwanda). Urukiko rwa Orange County rwafashe uyu mwanzuro ku wa Kane ni mugoroba, rutegeka Funtime kwishyura buri mubyeyi wa Tyre Sampson, Nekia Dodd na Yarnell Sampson, miliyoni $155. Ubwo rubanza rwabaga, rwamaze umunsi umwe gusa kuko Funtime itigeze igaragara mu rukiko ngo yiregure. Tyre Sampson yaguye muri metero 21 ku wa 24 Werurwe 2022, ari kuri Orlando Free Fall, um

Ababyeyi ba Tyre Sampson, umwana w’imyaka 14 wo muri Missouri witabye Imana nyuma yo kugwa mu gace ko kwidagaduriramo muri Orlando mu 2022, batsindiye indishyi zingana na miliyoni $310 (arenga miliyari 480 mu mafaranga y'u Rwanda). Urukiko rwa Orange County rwafashe uyu mwanzuro ku wa Kane ni mugoroba, rutegeka Funtime kwishyura buri mubyeyi wa Tyre Sampson, Nekia Dodd na Yarnell Sampson, miliyoni $155. Ubwo rubanza rwabaga, rwamaze umunsi umwe gusa kuko Funtime itigeze igaragara mu rukiko ngo yiregure. Tyre Sampson yaguye muri metero 21 ku wa 24 Werurwe 2022, ari kuri Orlando Free Fall, umwe mu mikino yo kwidagadura iri mu gace ka Icon Park. Uyu mukino uzwiho kuba muremure ku isi ku burebure bwa metero 131, wagiye unengwa cyane nyuma y’iyi mpanuka, by’umwihariko ku bijyanye n’umutekano n’imicungire yawo. Mu gihe cyashize, Icon Park—aho uyu mukino wabarizwaga—hamwe na Orlando Slingshot, nyiri uwo mukino n’umuyobozi wawo, bari baramaze kugirana amasezerano yo kwishyura umuryango wa Tyre Sampson ariko mu ibanga, badatangaza umubare nyawo. Iyi nkuru yatumye hafatwa ingamba zo gusuzuma uburyo bwo kunoza umutekano mu bice byo kwidagaduriramo. Nekia Dodd, nyina wa Tyre, yashimye uyu mwanzuro, avuga ko nubwo amafaranga atagarura umwana we, yizeye ko iki ari isomo rikomeye ku nganda zitunganya ibijyanye n’imyidagaduro.

A little more informed. A little more connected.