Abadepite bagize Komisiyo ishinzwe Imiyoborere n’Uburinganire bagaragaje impungenge ku kuba 56% bya serivisi za Leta bigikorerwa ku rwego rw’igihugu, aho kuba zitangirwa mu nzego zegereye abaturage. Basabye Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu (MINALOC) gutegura ingengabihe igaragaza igihe izo serivisi zizagezwa ku nzego z’ibanze.Ibi byagarutsweho ku wa 3 Ugushyingo 2026.

Mu biganiro byahuje abadepite n’abayobozi ba MINALOC, bigamije gusuzuma ishyirwa mu bikorwa rya Politiki y’Igihugu yo Kwegereza Abaturage Ubuyobozi n’Ubushobozi.

Mu biganiro, hagaragajwe ko 44% bya serivisi za Leta ari byo bitangirwa mu nzego z’ibanze, mu gihe 56% bisigaye bikiri ku rwego rw’igihugu. Ibi byatumye abadepite bibaza impamvu serivisi nyinshi zitaragezwa hafi y’abaturage, kandi gahunda yo kwegereza abaturage ubuyobozi igamije kuborohereza kubona serivisi.

Abadepite basabye MINALOC gusobanura igihe n’uburyo izo serivisi zizatangirwa hafi y’abaturage, kugira ngo batazajya bakora ingendo ndende bashaka serivisi bashobora guhabwa n’inzego z’ibanze.

Ikindi cyagarutsweho ni igihe abayobozi bo mu nzego z’ibanze bamara mu nama, aho imibare yatanzwe igaragaza ko bamara iminsi 65 mu nama mu minsi 365 igize umwaka. Abadepite bagaragaje ko ibi bishobora gutuma abaturage batabona abayobozi igihe babakeneye.

Basabye ko hashyirwaho uburyo bufasha abayobozi kurushaho kwita ku nshingano zabo zo kwakira abaturage, kubumva no gukemura ibibazo babagezaho.

Ku ruhande rwa Minisiteri y’Ubutegetsi bw’Igihugu, hasobanuwe ko kuba serivisi zimwe zigikorerwa ku rwego rw’igihugu bidashatse kuvuga ko zose zigomba kwimurirwa mu nzego z’ibanze, kuko hari izisaba ubuhanga n’ubushobozi bwihariye bituma zikorerwa ku rwego rwo hejuru.

Iyi politiki igamije kwegera abaturage ubuyobozi na serivisi za Leta, kugira ngo babone ibisubizo by’ibibazo byabo mu buryo bworoshye kandi butabatwara igihe n’amafaranga menshi.

A little more informed. A little more connected.