Leta ya Iran yatangaje ko imiyoboro itatu itwara gaz yangijwe mu ntangiriro z’intambara ihanganishije iki gihugu na Leta Zunze Ubumwe za Amerika na Israel yongeye gusanwa, itangira gukora mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatandatu, mu gace ka South Pars, gafite ikibanza kinini cya gaz gasanzwe ku isi.
Amakuru yatangajwe n’ibiro ntaramakuru bya Iran, Mehr, avuga ko imiyoboro ibiri, uwa mbere n’uwa kane, yo mu ruganda rwa kane rutunganya gaz, hamwe n’umuyoboro wa gatatu wo mu ruganda rwa gatandatu, byamaze gusanwa kandi byongeye gutangira gukora.
Biteganyijwe ko iyi miyoboro izongera ubushobozi bwa Iran bwo gutanga gaz ku rugero rwa metero kibe miliyoni 20 ku munsi, bikaba byitezweho gufasha igihugu guhangana n’ikibazo cy’ibura ry’ingufu kimaze igihe kigaragara.
Perezida wa Iran, Masoud Pezeshkian, yavuze ko kugira ngo igihugu kizabashe kwihanganira igihe cy’ubukonje kidahagaritse amashanyarazi, gaz n’ibikomoka kuri peteroli bikenerwa mu bikorwa by’umusaruro, bisaba ubufatanye bw’abaturage, imbaraga z’abakora mu nzego zitandukanye z’umusaruro ndetse no kunoza ibikorwa remezo by’ingufu.
Iran ikomeje guhangana n’ibura rikomeye ry’ingufu, ryakajijwe n’ibyangijwe n’intambara ku bikorwa remezo bijyanye n’umusaruro wazo. Mu rwego rwo guhangana n’iki kibazo, ubuyobozi bwatangaje ko mu bice bimwe na bimwe by’igihugu amashanyarazi azajya ahagarikwa mu gihe cy’amasaha abiri, mu gihe igihugu cyitegura kwinjira mu gihe cy’ubukonje.
Iyi myanzuro ije mu gihe Iran ihanganye n’imbogamizi zo gusana ibikorwa remezo byangijwe n’intambara no gukomeza kubona ingufu zihagije zo gukoresha mu ngo no mu bikorwa by’ubukungu.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.