Abantu bagera 139, barimo abana 15, bapfuye nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira burohamye hafi y’inkombe za Djibouti, ubwo bari mu rugendo berekeza muri Yemen. Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko abantu 82, bose bakomoka muri Ethiopia, barokotse, mu gihe abandi 84 bakomeje kuburirwa irengero. Safiya Ibrahim, umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubutabazi muri iryo […]
Abantu bagera 139, barimo abana 15, bapfuye nyuma y’uko ubwato bwari butwaye abimukira burohamye hafi y’inkombe za Djibouti, ubwo bari mu rugendo berekeza muri Yemen.
Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye rishinzwe abimukira (IOM) ryatangaje ko abantu 82, bose bakomoka muri Ethiopia, barokotse, mu gihe abandi 84 bakomeje kuburirwa irengero.
Safiya Ibrahim, umuhuzabikorwa w’ibikorwa by’ubutabazi muri iryo shami rya Loni, yavuze ko ubwo bwato bwarohamye hafi y’umujyi wa Obock, uri ku cyambu cya Djibouti.
Yagize ati: “Mu bwato harimo abagore n’abagabo, ariko kandi harimo n’abana.
Alexandre Coissac, umuyobozi w’ibiro bya IOM muri Djibouti, yavuze ko abarokotse bamubwiye ko ubwo ubwato bwari bukimara kuburira, bwatangiye kurengerwa n’amazi buhera inyuma.
Yagize ati: “Ibitekerezo byacu biri ku barokotse iyi mpanuka, ku miryango yabuze abayo, ndetse no ku miryango itarabona amakuru y’abo ifiteho impungenge.”
Mu gihe ibikorwa byo gushakisha no gutabara byakomezaga, ku nkombe z’inyanja hagaragaye ibintu by’abantu, bikekwa ko byari iby’abari muri ubwo bwato.
IOM yatangaje ko iri gufasha abarokotse, ibaha serivisi z’ubuvuzi ndetse ikabafasha kuvugana n’imiryango yabo.
Coissac yavuze ko iyi mpanuka ari umuburo ukomeye ugaragaza ibyago abimukira bahura na byo mu gihe bashaka ubuzima bushya ahandi.
Yavuze ko umwe mu barokotse yamubwiye ko bakomoka mu karere ka Tigray, mu majyaruguru ya Ethiopia, aho abarwanyi b’inyeshyamba bongeye guhangana n’ingabo za Leta, bikongera guteza umutekano muke.
Nubwo Yemen ikomeje kwibasirwa n’intambara y’abenegihugu yangije byinshi, ndetse n’umutekano muke ukomeje kwiyongera mu karere kayikikije, abimukira baracyambuka umuhora wo mu nyanja wa Bab el-Mandeb.
Ishami rya Loni rishinzwe abimukira rivuga ko buri mwaka abantu ibihumbi mirongo bakomoka mu karere ka Afurika y’Iburasirazuba, kazwi nka Horn of Africa, bakora uru rugendo rugoye kandi rurimo ibyago, bizeye kugera mu bihugu byo mu kigobe cy’Abarabu, aho baba bashaka umutekano n’akazi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.