Abasirikare 254 bo muri Repubulika ya Santarafurika (Centrafrique) basoje amahugurwa ya gisirikare y’amezi atandatu mu Rwanda, agamije kubongerera ubumenyi, ubushobozi n’ubunyamwuga mu kazi ka gisirikare. Umuhango wo gusoza ayo mahugurwa wabaye ku wa 2 Ugushyingo 2026, mu Kigo cy’Amahugurwa ya Gisirikare cya Nasho, mu Karere ka Kirehe.
Uyu muhango wayobowe n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen MK Mubarakh, ari kumwe na mugenzi we uyobora Ingabo za Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou. Abasirikare basoje amahugurwa barimo ba ofisiye n’abandi bafite amapeti atandukanye.
Mu butumwa bwe, Gen MK Mubarakh yashimiye abasirikare basoje amahugurwa ku bwitange, ikinyabupfura no kwihangana bagaragaje mu gihe cy’amezi atandatu bamaze bahugurwa. Yabasabye gukoresha neza ubumenyi bungutse mu nshingano zabo zo gukorera igihugu.
Ku ruhande rwa Centrafrique, Gen Zephirin Mamadou yashimiye Guverinoma y’u Rwanda, Ingabo z’u Rwanda n’abatoza bagize uruhare muri ayo mahugurwa. Yagaragaje ko ubumenyi abasirikare babo bungutse buzabafasha kunoza inshingano zabo no kugira uruhare mu kubungabunga umutekano w’igihugu cyabo.
Sous-Lieutenant Christ Ngboundourou, umwe mu basirikare basoje ayo mahugurwa, yavuze ko biyemeje gukoresha ubumenyi bungukiye mu Rwanda mu kurinda igihugu cyabo n’abaturage bacyo.
Aya mahugurwa ni kimwe mu bikorwa bigaragaza ubufatanye bwa gisirikare hagati y’u Rwanda na Repubulika ya Santarafurika, by'umwihariko mu bijyanye no kongerera ubushobozi abasirikare no kubaka ubunyamwuga mu nzego z’umut
ekano.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.