Abanyamahanga batanu muri 10 bashinjwa kurenga ku mategeko ya Afurika y’Epfo agenga ibikorwa by’abacanshuro b’intambara, bagejejwe imbere y’urukiko rwo mu Mujyi wa Johannesburg ku wa Kabiri.

Aba bantu batawe muri yombi ku Cyumweru bakekwaho kugerageza kujya mu Burusiya kugira ngo bajye kurwana mu ntambara ihanganishije icyo gihugu na Ukraine.

Amategeko ya Afurika y’Epfo abuza ibikorwa by’ubucanshuro mu ntambara, ndetse agenga ubufasha bwa gisirikare buhabwa impande ziri mu ntambara zibera mu bindi bihugu. Aya mategeko anareba abanyamahanga baba muri Afurika y’Epfo.

Amakuru avuga ko icyenda muri abo bashinjwa bakomoka muri Zimbabwe. Muri Werurwe, Leta ya Zimbabwe yatangaje ko abaturage bayo 15 bishwe mu ntambara yo muri Ukraine, inavuga ko iri gushakisha uko abandi 66 bari muri iyo ntambara bataha.

Zimbabwe yavuze ko abo baturage bashutswe basezeranywa akazi gahembwa neza, ariko bageze aho bamburwa ibyangombwa byabo by'inzira, nyuma bagahatirwa kujya ku rugamba.

Polisi ya Afurika y’Epfo yatangaje ko itabwa muri yombi ry’abo bantu ryakurikiye iperereza ryakozwe ku bufatanye n’Urwego Mpuzamahanga rwa Polisi (Interpol), inzego z’umutekano zo muri Afurika y’Epfo ndetse n’izindi zo mu mahanga.

Mu Kuboza, Afurika y’Epfo yari yataye muri yombi abandi bantu batanu, barimo n’umunyamakuru w’amaradiyo, bakekwaho gushaka abantu boherezwa kurwana mu ntambara yo muri Ukraine.

Ku rundi ruhande, inzego za Ukraine zivuga ko abanyafurika barenga 1,700 baturuka mu bihugu 36 bamaze gushorwa mu ntambara ku ruhande rw’u Burusiya.

A little more informed. A little more connected.