Perezida wa El Salvador, Bukele, yatangaje ko ingabo z’igihugu cye, zifatanyije n’inzego z’umutekano za Haiti, zasenye icyicaro gikuru cy’agatsiko k’abagizi ba nabi ka 400 Mawozo, kamaze igihe gakora ibikorwa by’urugomo n’ubugizi bwa nabi muri Haiti.
Iki gitero cyagabwe ku nyubako bivugwa ko yakoreshwaga n’ako gatsiko, giherereye mu gace ka Croix-des-Bouquets, mu nkengero z’umurwa mukuru wa Haiti, Port-au-Prince.
Perezida Nayib Bukele yatangaje ko bagabye igitero ku rugo rw’umuyobozi w’ako gatsiko, Wilson Joseph uzwi ku izina rya Lanmò San Jou, ndetse n’icyicaro cyako.
Yatangarije ku rubuga rwa X amashusho agaragaza kajugujugu zirasa kuri iyo nyubako, abantu benshi bakayihunga.
Iki gitero cyabaye nyuma y’uko El Salvador yohereje abasirikare barenga 2,000 muri Haiti mu kwezi gushize, mu rwego rwo gufasha mu guhangana n’udutsiko twitwaje intwaro ndetse no gushakisha abasirikare bane b’iki gihugu bashimuswe n’abagizi ba nabi mu kwezi k’Ukwakira 2026.
Agatsiko ka 400 Mawozo ni kamwe mu dutsiko dukomeye kandi duteye ubwoba muri Haiti. Kazwiho gushimuta abantu, kubaka iterabwoba, kwambura abaturage imitungo ku gahato, ubwicanyi no gucuruza intwaro.
Nubwo Perezida Bukele yatangaje ko icyicaro cyako cyasenywe, kugeza ubu ntiharamenyekana neza ubukana bw'ibyangiritse.
BBC yatangaje ko itashoboye kwemeza niba amashusho yashyizwe hanze na Perezida Bukele ari ay'icyo gitero cyangwa niba inyubako yibasiwe koko ari icyicaro cy'ako gatsiko.
Hari ibitangazamakuru byatangaje ko abantu bagera kuri 20 bashobora kuba baraguye muri icyo gitero, ariko ayo makuru ntaremezwa n'inzego zibishinzwe.
Ku rundi ruhande, Minisitiri w’Intebe wa Haiti, Alix Didier Fils-Aimé, yashimiye El Salvador ku bufasha itanga mu kurwanya udutsiko twitwaje intwaro, avuga ko ubufatanye bw’ibihugu byombi buzakomeza kugira ngo Leta yongere kugenzura uduce twinshi twafashwe n’udutsiko tw’abagizi ba nabi.
Haiti imaze imyaka myinshi ihanganye n’ikibazo cy’umutekano muke uterwa n’udutsiko twitwaje intwaro, aho tumwe muri two twigaruriye ibice binini by’umurwa mukuru n’utundi duce tw’igihugu.
Nubwo ibikorwa bya gisirikare bigamije kugarura umutekano, hari imiryango iharanira uburenganzira bwa muntu yasabye ko ingabo za El Salvador zikora ibikorwa byazo hubahirizwa amategeko mpuzamahanga arengera ikiremwamuntu.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.