Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rimaze kwinjira cyane mu bikorwa bya gisirikare, ariko raporo nshya iragaragaza impungenge zikomeye ku ngaruka zo guha imashini ubushobozi bwo guhitamo icyo igomba kugaba igitero. Iperereza ryakozwe na The New York Times rivuga ko ku wa 6 Nyakanga 2026, drone y’u Burusiya yagabye igitero muri Zaporizhzhia muri Ukraine, kigahitana abasivili batatu, barimo umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 19. Abakoresha drone bari bayitegetse kugana kuri sitasiyo ya lisansi, ariko uburyo bwa AI bwari buyirimo nibwo bwahisemo ikintu nyirizina igomba gutera, bikekwa ko bwah

Ikoranabuhanga ry’ubwenge buhangano (AI) rimaze kwinjira cyane mu bikorwa bya gisirikare, ariko raporo nshya iragaragaza impungenge zikomeye ku ngaruka zo guha imashini ubushobozi bwo guhitamo icyo igomba kugaba igitero. Iperereza ryakozwe na The New York Times rivuga ko ku wa 6 Nyakanga 2026, drone y’u Burusiya yagabye igitero muri Zaporizhzhia muri Ukraine, kigahitana abasivili batatu, barimo umunyeshuri wa kaminuza w’imyaka 19. Abakoresha drone bari bayitegetse kugana kuri sitasiyo ya lisansi, ariko uburyo bwa AI bwari buyirimo nibwo bwahisemo ikintu nyirizina igomba gutera, bikekwa ko bwahisemo ibigega bya gaz ya propane. Ibi bitandukanye n’uburyo drones zifashishwaga mbere, aho umuntu yagiraga uruhare mu guhitamo intego, AI cyangwa porogaramu igafasha gusa mu kuyobora drone no kugera ku ntego. Muri iki gitero, amakuru avuga ko drone yari ifite mudasobwa Nvidia Jetson Orin, kandi abashinzwe iperereza basanze porogaramu yayo yari yarigishijwe kumenya ibintu runaka no kubigabaho ibitero. Nubwo drone itageze neza ku ntego yari yahisemo, yaraturikiye hafi yayo, bituma abasivili bapfa. Impuguke yavuzwe na The New York Times yavuze ko iyi ishobora kuba ari imwe mu ngero za mbere zagaragajwe aho abasivili bishwe n’ikoranabuhanga rya AI ryari rifite uruhare mu guhitamo intego. Ikibazo gikomeye ubu ni ukumenya uwagomba kubazwa inshingano igihe AI ikoze ikosa rikica umuntu. Porogaramu ntishobora kujya mu rukiko, gusobanura impamvu yafashe icyemezo cyangwa kubazwa inshingano nk’umuntu. Uburusiya si bwo bwonyine buri kugerageza ubu buryo; Ukraine nayo yagerageje drones zishobora gukora ibyemezo byazo mu bitero bigamije ahantu habikwamo ibikomoka kuri peteroli n’ibikoresho bya gisirikare mu bice bya Crimea bigenzurwa n’u Burusiya. Gusa, amakuru avuga ko ibyo bigeragezo bya Ukraine bitigeze bihitana abasivili. Kuba drones zishobora gukoresha AI mu kumenya no guhitamo intego ku buryo bwigenga bitera impungenge ku hazaza h’intambara n’umutekano w’abasivili. Uko ikoranabuhanga rizagenda rirushaho kugira ubushobozi, ni nako ikibazo cyo kumenya aho uruhare rw’umuntu rugomba kurangirira kiba ingenzi. Abahanga n’abaharanira umutekano bavuga ko hakenewe amategeko n’imipaka isobanutse igena uburyo AI ikoreshwa mu ntambara, cyane cyane ku byemezo bishobora kuvamo urupfu rw’abantu.

A little more informed. A little more connected.