Amadarubindi akoresha ubwenge buhangano (AI) ari mu bikoresho bishya by’ikoranabuhanga bifasha abantu gukora ibintu bitandukanye batagombye guhora bafashe telefoni. Ashobora gufasha uyambaye gufata amafoto, gufata amashusho, kumva umuziki no kubona ibisubizo by’ibibazo abajije. Urugero ruzwi cyane ni amadarubindi ya Ray-Ban Meta, yakozwe ku bufatanye bwa Meta na Ray-Ban. Ashobora gufasha uyambaye gufata amafoto n’amashusho, kumva umuziki no gukoresha umufasha wa AI. Aya madarubindi ashobora gufasha abanyamakuru gufata amashusho bari aho inkuru ibera, ba mukerarugendo gusobanukirwa ibyo babon
Amadarubindi akoresha ubwenge buhangano (AI) ari mu bikoresho bishya by’ikoranabuhanga bifasha abantu gukora ibintu bitandukanye batagombye guhora bafashe telefoni. Ashobora gufasha uyambaye gufata amafoto, gufata amashusho, kumva umuziki no kubona ibisubizo by’ibibazo abajije. Urugero ruzwi cyane ni amadarubindi ya Ray-Ban Meta, yakozwe ku bufatanye bwa Meta na Ray-Ban. Ashobora gufasha uyambaye gufata amafoto n’amashusho, kumva umuziki no gukoresha umufasha wa AI. Aya madarubindi ashobora gufasha abanyamakuru gufata amashusho bari aho inkuru ibera, ba mukerarugendo gusobanukirwa ibyo babona, ndetse n’abandi bantu kubona amakuru mu buryo bwihuse. Icyakora, gukoresha kamera cyangwa gufata amajwi y’abandi batabizi bishobora kubangamira ubuzima bwite bwabo. Ni yo mpamvu ari ngombwa kumenyesha abantu igihe bafatwa amafoto cyangwa amashusho no kubahiriza uburenganzira bwabo. Amadarubindi akoresha AI agaragaza uko ikoranabuhanga rishobora gutuma ibikorwa byakorwaga hifashishijwe telefoni bikorerwa ku bikoresho umuntu yambaye. Nubwo afasha mu itumanaho no kubona amakuru, agomba gukoreshwa mu buryo bwubahiriza ubuzima bwite bw’abantu. UMWANDITSI:MUNYERAGWE Josue





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.