Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Andy Burnham , yatangaje ko yiteguye kunenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump , igihe cyose bizaba bikenewe mu kurengera inyungu z’igihugu cye. Mu kiganiro cye cya mbere gikomeye nk’Umuyobozi wa Guverinoma yahaye BBC, Burnham yavuze ko yagiranye ikiganiro cya mbere cyiza na Trump, amusobanura nk’umuntu wamwakiriye neza kandi ugaragaza urugwiro. Gusa, yanze kuvuga niba amwizeye, agaragaza ko isi ihora ihinduka kandi ko buri kibazo kigomba gusuzumwa uko kigenda kivuka. Yagize ati: “Sinshobora kuvuga ko ntazigera ntandukana na we

Minisitiri w’Intebe mushya w’u Bwongereza, Andy Burnham, yatangaje ko yiteguye kunenga Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Donald Trump, igihe cyose bizaba bikenewe mu kurengera inyungu z’igihugu cye. Mu kiganiro cye cya mbere gikomeye nk’Umuyobozi wa Guverinoma yahaye BBC, Burnham yavuze ko yagiranye ikiganiro cya mbere cyiza na Trump, amusobanura nk’umuntu wamwakiriye neza kandi ugaragaza urugwiro. Gusa, yanze kuvuga niba amwizeye, agaragaza ko isi ihora ihinduka kandi ko buri kibazo kigomba gusuzumwa uko kigenda kivuka. Yagize ati: “Sinshobora kuvuga ko ntazigera ntandukana na we mu bitekerezo. Niba hari ikintu kizaba gikwiye u Bwongereza, nzabivugaho.” Burnham yashimangiye ko inshingano ze za mbere ari ukurengera inyungu z’Abongereza, avuga ko ari byo bizamuyobora mu gufata imyanzuro yose. Yagize ati: “Ugomba kubanza kurengera inyungu z’igihugu cyawe mbere ya byose. Icyo ni cyo gisabwa umuntu ukora aka kazi neza.” Uyu muyobozi yanagaragaje ko yagize impungenge ku cyemezo cya Trump cyo gutangiza intambara na Iran, avuga ko atazatinya kuvuga icyo atekereza igihe abonye ari ngombwa. Ku bijyanye n’ingengo y’imari y’ingabo, Burnham ntiyashatse gusezeranya ko u Bwongereza buzaba bumaze kugenera urwego rw’ingabo 3% by’umusaruro mbumbe w’igihugu (GDP) bitarenze mu 2030. Yavuze ko Guverinoma izabanza gushaka uburyo bwo kubona amafaranga ahagije yo gushyira mu bikorwa gahunda zayo z’umutekano mbere yo gufata uwo mwanzuro. Burnham kandi yahakanye ibivugwa ko hashobora kuba amatora rusange mbere ya 2029, avuga ko abaturage badakeneye andi matora ahubwo bifuza ko Guverinoma yibanda ku kuzahura igihugu no gukemura ibibazo bibangamiye ubuzima bwabo bwa buri munsi.

A little more informed. A little more connected.