Nyuma y’amezi abiri abimukira ibihumbi byinshi binjiye muri Ceuta, agace ka Espagne kari ku mugabane wa Afurika, abadepite batatu b’u Burayi bavuze ko ibibazo by’ubutabazi muri ako gace bikomeje kuba bikomeye kandi bigenda birushaho kuba bibi uko iminsi ishira. Abo badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi babitangaje mu kiganiro bahuriyemo n’abanyamakuru i Bruxelles, nyuma yo kurangiza urugendo rwari rugamije gushakisha amakuru no gusuzuma uko ibintu bimeze muri Ceuta. Nubwo abantu bagera ku 72,000 bari binjiye muri Ceuta bivugwa ko benshi muri bo basubijwe m
Nyuma y’amezi abiri abimukira ibihumbi byinshi binjiye muri Ceuta, agace ka Espagne kari ku mugabane wa Afurika, abadepite batatu b’u Burayi bavuze ko ibibazo by’ubutabazi muri ako gace bikomeje kuba bikomeye kandi bigenda birushaho kuba bibi uko iminsi ishira. Abo badepite bagize Inteko Ishinga Amategeko y’Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi babitangaje mu kiganiro bahuriyemo n’abanyamakuru i Bruxelles, nyuma yo kurangiza urugendo rwari rugamije gushakisha amakuru no gusuzuma uko ibintu bimeze muri Ceuta. Nubwo abantu bagera ku 72,000 bari binjiye muri Ceuta bivugwa ko benshi muri bo basubijwe muri Maroc mu minsi mike yakurikiyeho, haracyakekwa ko abantu ibihumbi bike bagumye muri uwo mujyi. Estrella Galán, Umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Burayi uhagarariye itsinda rya The Left, yavuze ko: “Ceuta ntishobora guhinduka ahantu ho kugabanyiriza abantu uburenganzira bwabo, kandi ntishobora no guhinduka inkambi y’impunzi idafite aho yubakiye, kuko ari byo bishobora kuvamo niba abantu bakomeje gufungirwa muri aka gace.” Yavuze ko igisubizo cy’ikibazo atari ugushyira abantu ibihumbi mu nkambi z’akanya gato z’ubutabazi. Jaume Asens, Umudepite w’u Burayi wo mu ishyaka ry’Abayoboke b’Ibidukikije (Greens), yavuze ko mu byo basanze muri Ceuta harimo ibyo yise iyicarubozo n’imyitwarire ya gisirikare ibabaza kandi itubahiriza ikiremwamuntu. Yagize ati:Ibi si ibintu bibaye rimwe gusa. Hari uburyo busanzwe bigaragaramo. Hari abasirikare bakora amarondo nijoro bagakubita abantu.” Yakomeje avuga ko hari abimukira bamburwa ibyabo, bagahatirwa kogosha imisatsi, gupfukama no gusoma umusaraba wa Gikirisitu cyangwa ibendera rya Espagne. Asens yavuze ko iki ari ikibazo gikomeye, kuko ngo aho Leta yagakwiye kurinda abantu, hari aho usanga uburenganzira bwabo bubangamirwa. Umuryango uharanira uburenganzira bwa muntu, Amnesty International, na wo watunze agatoki ingabo za Espagne, uzishinja gukorera abimukira bagumye muri Ceuta ibikorwa birimo iyicarubozo ndetse n’imyitwarire y’ubugome, itubahiriza ikiremwamuntu kandi isuzuguza. Guverinoma ya Espagne yategetse igisirikare gukora iperereza ryo mu rwego rw’imbere mu gisirikare, hagamijwe kumenya abantu bashobora kuba bafite uruhare muri ibyo bikorwa bivugwa. Guverinoma nkuru ya Espagne ivuga ko nyuma y’ibyumweru byinshi, muri Ceuta hakiri abimukira bagera ku 5,000, muri bo hakaba harimo abana bagera ku 1,200. Icyakora, ubuyobozi bw’ako gace ka Ceuta bwo buvuga ko umubare ushobora kuba urenze uwo. Kwimuka baza mu mujyi utuwe n’abantu bagera ku 84,000, kwashyize igitutu gikomeye ku bikoresho n’ubushobozi by’ako gace, ndetse bitera bamwe mu baturage kutishimira uko ibintu byagenze. Abayobozi b’aho bavuze ko Guverinoma nkuru ya Espagne yirengagije ibimenyetso byari byerekana ko ikibazo gishobora kuba, mbere y’uko umupaka ucika abimukira bakinjira muri Ceuta. Umwanditsi Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.