Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Harare muri Zimbabwe, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Minisitiri w’Intebe w’u Rwanda, Dr. Justin Nsengiyumva, yageze i Harare muri Zimbabwe, aho ahagarariye Perezida wa Repubulika Paul Kagame, mu Nama ya 25 y’Abakuru b’Ibihugu na za Guverinoma bigize Umuryango w’Isoko Rusange ry’Ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba n’Amajyepfo (COMESA).

Iyi nama iraba kuri uyu wa Kane, tariki ya 22 Ukwakira 2026, irabera mu Ngoro Nshya y’Inteko Ishinga Amategeko i Mt. Hampden mu murwa mukuru Harare.

Inama y’uyu mwaka ifite isanganyamatsiko igira iti: “Isoko rimwe, ahazaza hamwe: Guteza Imbere inganda zidaheza, Ishoramari n'ubwuzuzanye mu Karere ka COMESA” (“One Market, One Future: Advancing Inclusive Industrialisation, Investment and Regional Integration in COMESA”).

Abakuru b’Ibihugu n’Abahagarariye za Guverinoma baturutse mu bihugu 21 bigize uyu muryango barigira hamwe uko banoza ubwuzuzanye mu by’ubukungu, kongerera agaciro ibikorerwa mu Karere, no gushyira imbere ishoramari ryabyara imirimo. Muri iyi nama kandi, hateganyijwe umuhango wo kumurikira ku mugaragaro ikerekezo gishya cy’Igihe kiringaniye cy’uyu Muryango cy’imyaka itanu (Medium-Term Strategic Plan 2026–2030).

Iyi nama ifite akamaro kadasanzwe mu rwego rwa politiki n’ubukungu bw’akarere kuko ari bwo Zimbabwe ishyikirizwa ubuyobozi bw’uyu Muryango ku mugaragaro isimbuye Kenya. Perezida wa Zimbabwe, Emmerson Mnangagwa, arashyikirizwa ubu buyobozi na Perezida wa Kenya, William Ruto, wari ucyuye igihe.

Mbere y’uko inama y’Abakuru b’Ibihugu iba, habanje izindi nama ziyitegura zirimo: Inama y’inganda zishyigikiye kubungabunga ibidukikije, yabaye tariki 19 Ukwakira 2026. Habaye kandi Ihuriro rya 19 ry’Abashoramari n’Abacuruzi, ryabaye tariki 20 Ukwakira 2026. Hanabaye Inama ya 21 y’Abaminisitiri b’Ububanyi n’Amahanga.

Mu gihe Zimbabwe itangiye kuyobora uyu Muryango urimo abaturage barenga miliyoni 640, Ambasaderi w’u Rwanda muri Zimbabwe, James Musoni, yashimye uruhare rw’iki gihugu mu guharanira inyungu za Afurika.

Yagaragaje ko u Rwanda rushyigikiye cyane gahunda yo kuvanaho imipaka n’inzitizi mu bucuruzi, aho u Rwanda rwatanze urugero rwiza rwo kuvanaho Viza ku Banyafurika bose kugira ngo urujya n’uruza rw’abantu n’ibicuruzwa rube rworoshye.

Dr. Nsengiyumva hamwe n'abandi Bayobozi Bakuru bitabiriye iyi nama baraza kwibanda ku ngamba zifatika zo gukuraho inzitizi z’isoresha n'izitari iz’isoresha hagamijwe kwagura isoko rya Afurika muri rusange.

A little more informed. A little more connected.