Dr Kanimba Vincent inzobere mu buvuzi bw'indwara z'abagore aratabaza nyuma yo gufatwa n'uburwayi bugiye kumara imyaka itatu. Dr Kanimba ni umuganga w’inzobere cyane cyane ku ndwara z’abagore (gynecologist) akazi yakoze guhera mu 1994.Kuri ubu Dr Kanimba ararembye nyuma y'uko ,muri Gashyantare 2020 yahuye n’ubu burwayi umunsi yari avuye gushyingura nyina i Rusororo. Dr mu kiganuro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi yavuze ko icyo gihe yicaye mu modoka bagiye gukaraba, umubiri we uhita uba nk’ikinya, amaguru kuva aho ari biranga ari nabwo nyuma yatangiye gutitira. Akibona ibimenyetso nk’umuganga ya
Dr Kanimba Vincent inzobere mu buvuzi bw'indwara z'abagore aratabaza nyuma yo gufatwa n'uburwayi bugiye kumara imyaka itatu.
Dr Kanimba ni umuganga w’inzobere cyane cyane ku ndwara z’abagore (gynecologist) akazi yakoze guhera mu 1994.Kuri ubu Dr Kanimba ararembye nyuma y'uko ,muri Gashyantare 2020 yahuye n’ubu burwayi umunsi yari avuye gushyingura nyina i Rusororo.
Dr mu kiganuro yagiranye n'ikinyamakuru Isimbi yavuze ko icyo gihe yicaye mu modoka bagiye gukaraba, umubiri we uhita uba nk’ikinya, amaguru kuva aho ari biranga ari nabwo nyuma yatangiye gutitira.
Akibona ibimenyetso nk’umuganga yahise akeka ko ari "Parkinson" uburwayi bwo gutitira umubiri bumufashe ariko ntiyabyemera kuko ubusanzwe ifata abakuze.
Yaje kujya kwa muganga i Ndera, ibizami bafashe bamubwira ko ari yo, nyuma yaje kujya mu Bubiligi hari muri Mata 2021 aho yamaze umwaka yivuriza n’aho baje kwemeza ko ari yo ndwara arwaye.
Yagarutse mu Rwanda nyuma yo kubona ko imiti afata ntacyo imufasha cyane, ageze mu Rwanda yabonye umuganga ukomoka muri Espagne amuhindurira imiti ari nayo anywa ubu nubwo ihenze aho igura arenga miliyoni 2 z’amafaranga y’u Rwanda ku kwezi.

Dr Kanimba Vincent yakomeje gukora ubushakashatsi asanga ibitaro byamuvura biri muri Mexico, akaba asabwa arenga miliyoni 120 z’amafaranga y’u Rwanda kugira ngo abashe kwivuza gusa we akavuga ko atapfa kuyabona,nk'umuntu umaze imyaka 3 adakora kandi yivuza bihenze.
Umugiraneza wese wifuza kumufasha yanyuze ubufasha bwe kuri nimero ye 0788511076 (Kanimba Vincent).





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.