Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) wakuye abantu 161 mu mujyi wa Mekelle, mu ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, ubajyana i Semera mu ntara ya Afar, kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera muri ako karere. Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Nzeri 2026. ICRC yavuze ko yakoze iki gikorwa nk’umuhuza utagira aho abogamiye, nyuma yo gusabwa no kwemererwa n’inzego zose bireba. Muri abo bantu harimo abapolisi ba Leta ya Ethiopia n’imiryango yabo, abakozi ba Ethiopian Airlines n’imiryango yabo, abashinzwe umutekano w’indege, indorerezi z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’a

Umuryango Mpuzamahanga wa Croix-Rouge (ICRC) wakuye abantu 161 mu mujyi wa Mekelle, mu ntara ya Tigray mu majyaruguru ya Ethiopia, ubajyana i Semera mu ntara ya Afar, kubera umutekano muke ukomeje kwiyongera muri ako karere. Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Nzeri 2026. ICRC yavuze ko yakoze iki gikorwa nk’umuhuza utagira aho abogamiye, nyuma yo gusabwa no kwemererwa n’inzego zose bireba. Muri abo bantu harimo abapolisi ba Leta ya Ethiopia n’imiryango yabo, abakozi ba Ethiopian Airlines n’imiryango yabo, abashinzwe umutekano w’indege, indorerezi z’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) ndetse n’abakozi ba Croix-Rouge ya Ethiopia. Abantu bimuwe bakoresheje bisi zariho ikirango cya Croix-Rouge, ziherekejwe n’abakozi ba ICRC. Iki gikorwa cyabaye mu gihe imirwano yongeye kwaduka muri Tigray, aho amakuru avuga ko umutekano muke watumye ibikorwa by’ingendo n’itumanaho bihungabana. Reuters yatangaje kandi ko imirwano ikomeje kugira ingaruka ku baturage no ku bikorwa by’ubutabazi. ICRC yavuze ko izakomeza gukorana n’impande ziri mu makimbirane kandi ikiteguye gufasha kwimura abandi bantu bafite ibyago, igihe impande bireba zizabyemera. Uwanditse:Rahab Iradukunda.

A little more informed. A little more connected.