Guverinoma ya Ghana yatangaje gahunda yo gushora miliyari imwe y’amadolari ya Amerika mu guteza imbere ubukerarugendo, umuco n’inganda ndangamuco, mu rwego rwo gukurura ba mukerarugendo benshi, kubungabunga amateka y’igihugu no guhanga imirimo mishya.

Iyi gahunda yatangajwe na Minisitiri w’Imari, Dr. Cassiel Ato Forson, ubwo yashyikirizaga Inteko Ishinga Amategeko ingengo y’imari y’umwaka wa 2027, ku wa 12 Ugushyingo 2026. Biteganyijwe ko ishoramari rizashyirwa mu bikorwa hagati ya 2027 na 2030.

Guverinoma ivuga ko ishaka gukoresha amateka akomeye ya Ghana, umuco wayo n’ibikorwa by’ubuhanzi nk’umusingi wo guteza imbere ubukungu, aho ubukerarugendo butazajya bushingira gusa ku bihe by’iminsi mikuru, ahubwo bukazajya bukurura abashyitsi mu mwaka wose.

Muri gahunda ziteganyijwe harimo kuvugurura ibigo by’amateka, inzu ndangamurage n’ahantu hafite amateka akomeye, cyane cyane ibigo bya Cape Coast Castle na Elmina Castle, bifite amateka akomeye ajyanye n’ubucuruzi bw’abacakara bwambutsaga inyanja ya Atlantika.

Ibi bigo bifite agaciro gakomeye mu mateka ya Afurika, kuko byakoreshejwe mu gihe cy’ubucuruzi bw’abacakara, aho Abanyafurika benshi bajyanwaga ku ngufu mu bindi bice by’isi. Uyu munsi, bisurwa n’abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bashaka kumenya amateka y’icyo gihe.

Raporo y’Urwego rushinzwe ubukerarugendo muri Ghana igaragaza ko mu mwaka wa 2025, Cape Coast Castle yakiriye abashyitsi 141,523, mu gihe Elmina Castle yakiriye 100,135. Ibi bigaragaza uruhare ibyo bigo bifite mu bukerarugendo bw’igihugu.

Uretse kubungabunga ibigo by’amateka, iyi gahunda izibanda no guteza imbere ingendo zijyanye n’amateka y’inkomoko y’abantu, gusura imiryango yabo, gahunda z’uburezi, imurikabikorwa n’ibindi bikorwa by’umuco n’ubuhanzi.

Guverinoma kandi irashaka kongera ubushobozi bwa Ghana mu kwakira inama mpuzamahanga, inama z’ubucuruzi n’ibindi bikorwa bikurura abantu baturutse mu bihugu bitandukanye. Muri ibyo harimo kubaka ikigo mpuzamahanga cy’inama ahazwi nka La Trade Fair Centre no guteza imbere ibikorwaremezo byakira ba mukerarugendo.

Iri shoramari riteganyijwe ko rizongera amadovize igihugu cyinjiza, rigafasha abikorera mu bukerarugendo, abahanzi, abanyabukorikori n’abandi bakora mu nzego zifitanye isano n’umuco kubona amahirwe mashya y’akazi n’amasoko.

Ghana kandi yatangije gahunda ya Experience Ghana, ku wa 4 Ugushyingo 2026, mu imurikagurisha mpuzamahanga ry'ubukerarugendo rya World Travel Market ryabereye i Londres mu Bwongereza. Iyi gahunda igamije kumenyekanisha amateka, umuco, ubwiza nyaburanga n'ibikorwa by'ubuhanzi bya Ghana ku rwego mpuzamahanga.

Nubwo iyi gahunda igaragaza intego zikomeye mu guteza imbere ubukerarugendo, ishyirwa mu bikorwa ryayo ni ryo rizagaragaza niba ishoramari ryateganyijwe rizatanga umusaruro mu guhanga imirimo, kongera umubare w’abasura igihugu no kubungabunga umurage wacyo ndangamuco.

Ghana iri mu bihugu byo muri Afurika y'Iburengerazuba bifite amateka akomeye ajyanye n'ubucuruzi bw'abacakara, ubukoloni n'umuco gakondo, ibintu igihugu gishaka gukomeza kubyaza umusaruro mu guteza imbere ubukungu bwacyo.

A little more informed. A little more connected.