Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko ibikorwa by’urugomo by’imitwe y’abagizi ba nabi muri Haiti byahitanye cyangwa bigakomeretsa nibura abantu 5,700 kuva uyu mwaka watangira. Nanone, abarenga 1,000 b’abagore n’abakobwa bamaze gufatwa ku ngufu. Umuyobozi wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yabivugiye ku wa Gatanu, avuga ko iyi mibare yakusanyijwe n’ubutumwa bwa UN muri Haiti kugeza ku wa 11 Nzeri. Iyo mibare kandi igaragaza ko habaye nibura abantu 230 bashimuswe. Icyakora, Türk yavuze ko imibare nyakuri ishobora kuba iri hejuru cyane y’iyatangajwe. Mu ijambo rye ryagejej
Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko ibikorwa by’urugomo by’imitwe y’abagizi ba nabi muri Haiti byahitanye cyangwa bigakomeretsa nibura abantu 5,700 kuva uyu mwaka watangira. Nanone, abarenga 1,000 b’abagore n’abakobwa bamaze gufatwa ku ngufu. Umuyobozi wa ONU ushinzwe uburenganzira bwa muntu, Volker Türk, yabivugiye ku wa Gatanu, avuga ko iyi mibare yakusanyijwe n’ubutumwa bwa UN muri Haiti kugeza ku wa 11 Nzeri. Iyo mibare kandi igaragaza ko habaye nibura abantu 230 bashimuswe. Icyakora, Türk yavuze ko imibare nyakuri ishobora kuba iri hejuru cyane y’iyatangajwe. Mu ijambo rye ryagejeje ku Nama y’Umuryango w’Abibumbye y’Uburenganzira bwa Muntu, Türk yavuze ko imitwe y’abagizi ba nabi ikomeje kwagura ibikorwa byayo, nubwo hashyizweho umutwe mpuzamahanga w’umutekano ugamije gufasha abayobozi ba Haiti kugarura umutekano n’umutuzo. Yagize ati: “Nubwo hari intambwe yatewe mu gukumira ibikorwa byabo mu bice bimwe bya Port-au-Prince, imitwe y’abagizi ba nabi ikomeje guhindura uburyo ikoramo no kwaguka, ikongera kugaragara mu bice bishya kandi igakomeza kwitwaza intwaro.” Türk yavuze ko Gang Suppression Force, umutwe w’ingabo zoherejwe kurwanya imitwe y’abagizi ba nabi, ukiri muto cyane ugereranyije n’umubare wari uteganyijwe. Uyu mutwe wagombaga kugera ku basirikare n’abashinzwe umutekano bagera kuri 5,500, ariko kugeza ubu hamaze koherezwa hafi 1,500 gusa. Türk yagize ati: “Uyu mutwe uracyari kure cyane y’umubare ukenewe kugira ngo ushobore gukora neza.” Ku rundi ruhande, Türk yavuze ko UN ihangayikishijwe cyane n’ikoreshwa ry’ingufu z’umutekano mu buryo avuga ko bushobora kuba butari ngombwa kandi bukabije ugereranyije n’ibikenewe. Yavuze ko kuva uyu mwaka watangira, abarenga kimwe cya kabiri cy’abapfuye cyangwa abakomeretse baguye mu bikorwa by’umutekano, aho abantu babarirwa muri za magana bakomeretswa n’amasasu y’inzererezi ndetse n’ibitero bikoresheje drones zitwara ibisasu. Türk kandi yavuze ko imitwe yiswe “amatsinda yo kwirwanaho” imaze kwica cyangwa gukomeretsa abantu bagera kuri 280 muri uyu mwaka.





Comments (1)
Ndabashimiye ku busesenguzi bwimbitse.