Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano yatuma Umuhora wa Hormuz wongera gufungurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe. Amakuru dukesha BBC news avugako Araghchi yabwiye abanyamakuru i New York, ahabera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ibyo bishoboka “mu gihe ibisabwa byose byakubahirizwa”, avuga ko ibyo bisabwa bikubiye mu masezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding – MOU) yasinywe muri Kamena. Yagize ati: “Ubu amahitamo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Yongeyeho ko uwo mugambi
Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga wa Iran, Abbas Araghchi, yavuze ko igihugu cye cyasabye Leta Zunze Ubumwe za Amerika amasezerano yatuma Umuhora wa Hormuz wongera gufungurwa mu gihe cy’icyumweru kimwe.
Amakuru dukesha BBC news avugako Araghchi yabwiye abanyamakuru i New York, ahabera Inteko Rusange y’Umuryango w’Abibumbye (UN), ko ibyo bishoboka “mu gihe ibisabwa byose byakubahirizwa”, avuga ko ibyo bisabwa bikubiye mu masezerano y’ubwumvikane (Memorandum of Understanding – MOU) yasinywe muri Kamena.
Yagize ati: “Ubu amahitamo ari muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.” Yongeyeho ko uwo mugambi wo kugirana amasezerano wanyujijwe muri Qatar kugira ngo ugere kuri Amerika. Ku kibazo cy’icyifuzo cya Iran, umukozi wa Leta ya Amerika yavuze ko ibiganiro byiza biri gukorwa hifashishijwe abahuza, harimo ibiganiro ku kibazo cy’intwaro za kirimbuzi. Mu ntangiriro z’iki cyumweru, Perezida wa Amerika, Donald Trump, yari yavuze ko ashobora “kurimbura burundu Repubulika ya Kisilamu ya Iran” mu gihe nta masezerano yaba yabonetse. Ku wa 28 Gashyantare, Amerika na Israel byatangije ibitero by’indege kuri Iran. Iran na yo yahise igaba ibitero kuri Israel, ku birindiro bya Amerika biri mu karere k’Ikigobe, ndetse no ku bihugu by’Abarabu byo mu Ikigobe bishyigikiye Amerika. Iran kandi yafunze Umuhora wa Hormuz, umwe mu mihora y’amazi ifite akamaro gakomeye ku bucuruzi mpuzamahanga. Mbere y’intambara, hafi 20% by’amavuta n’umwuka wa gaze usukika (LNG) ku isi byanyuraga muri uwo muhora. Gufungwa kwawo byateje ihindagurika rikomeye ry’ibiciro by’ingufu ku masoko mpuzamahanga. Ibi kandi byongereye igitutu kuri Perezida Trump kugira ngo ashake uburyo bwo kurangiza iyi ntambara, cyane cyane ko Amerika yitegura amatora y’Abadepite n’Abasenateri ateganyijwe mu Ugushyingo. Araghchi yagize ati:“Mu gihe ibisabwa byose byubahirijwe, umuhora ushobora kongera gufungurwa kandi ubwikorezi busanzwe bwo mu nyanja bukagaruka mu minsi irindwi.” Ntiyasobanuye mu buryo burambuye ibyo Iran ishaka ko Amerika ikora, ariko yavuze ko ibyo Amerika isabwa gukora atari ibintu bishya, kuko byose byari bisanzwe bikubiye muri ya MOU. Yongeyeho ati: “Nshobora kubabwira ko niba ku ruhande rwa Amerika hari ubushake nyabwo bwo kugirana amasezerano no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, byose byamaze gutegurwa.” Umukozi wa Leta ya Amerika yavuze ko Amerika “iri mu mwanya ukomeye cyane kubera ko igenzura Umuhora wa Hormuz, bityo ko nta mpamvu yo kwihutira.” MOU yashyizweho umukono na Amerika na Iran ku wa 18 Kamena, yari igamije gutuma habaho guhagarika imirwano ndetse no kongera gufungura Umuhora wa Hormuz, nibura mu buryo bw’igice. Aya masezerano yari agizwe n’ingingo 14. Muri zo harimo ko Iran itazigera igira intwaro za kirimbuzi. Aya masezerano kandi yavugaga ko Amerika, Iran n’abafatanyabikorwa babo bagombaga guhagarika ibikorwa bya gisirikare ku “mpande zose”, ndetse hakaba n’ingingo zijyanye no guhagarika igotwa ry’amato rya Amerika n’uruhushya rwo kugabanyirizwa ibihano byafatiwe Iran. Iran yari yemeye kandi gukora ibishoboka byose kugira ngo amato atwaye ibicuruzwa abashe kunyura mu Muhora wa Hormuz mu mutekano, ndetse ikagirana ibiganiro na Oman ku buryo ubwikorezi bwo mu nyanja bwazajya bukorwa muri uwo muhora mu gihe kiri imbere. Ariko ayo masezerano ntiyamaze igihe, kuko impande zombi zongeye gutangiza ibitero. Iran yagiye igaba ibitero ku mato ivuga ko yagerageje kunyura mu Muhora wa Hormuz nta burenganzira. Amerika na yo yagabye ibitero ku bice bya Iran biri hafi y’uwo muhora ndetse no ku mato atwara peteroli ya Iran yari hafi y’inkombe z’icyo gihugu. Amerika kandi yakomeje kubuza amato kugera ku byambu bya Iran, ibintu byagize ingaruka zikomeye ku bukungu bw’icyo gihugu. Trump kuva icyo gihe yavuze ko Amerika yashoboye gukomeza gukura peteroli muri uwo muhora. Amakuru y’ubwikorezi bwo mu nyanja agaragaza ko mu minsi 10 ishize, impuzandengo y’amato yanyuraga muri uwo muhora yari hafi 18 ku munsi, ariko ku minsi imwe n’imwe umubare waragabanutse ukagera ku mato icyenda ku munsi, nk’uko Kpler, ikigo gikurikirana amakuru y’ibicuruzwa n’amasoko, cyabitangaje nk’uko Reuters yabivuze. Muri icyo gihe, abarwanyi b’Aba-Houthi bo muri Yemen, bafitanye umubano wa hafi na Iran, na bo bongereye ibitero bigamije guhungabanya ibicuruzwa bya peteroli bituruka muri Saudi Arabia binyuze mu Nyanja Itukura. Muri uku kwezi, Aba-Houthi bigaruriye ahantu hanini kandi h’ingenzi ku nkombe z’Inyanja Itukura, mu gitero cyihuse. Muri ibyo bice harimo icyambu cya Mokha, kiri hafi y’Umuhora wa Bab al-Mandab, na wo ukaba ari ahantu h’ingenzi cyane ku bwikorezi bwo ku rwego mpuzamahanga. Ibitero by’Aba-Houthi ku bikorwa remezo bya peteroli muri Saudi Arabia byakomeje kongera ubukana bw’iki kibazo. Itangazamakuru ryo muri Amerika ryatangaje ko Umuganwa w’Ikamba wa Saudi Arabia, Mohammed bin Salman, yasabye Trump ubufasha mu bya gisirikare. Ku wa Gatandatu, ihuriro riyobowe na Saudi Arabia rikora ibikorwa bya gisirikare muri Yemen ryatangaje ko ryahagaritse misile ebyiri za ballistique n’indege zitagira abapilote (drones) zari zoherejwe n’Aba-Houthi zigana muri Saudi Arabia. Mu ijambo yagejeje ku Nteko Rusange ya UN muri iki cyumweru, Trump yavuze ko yizera ko amasezerano na Iran, amaze igihe atagerwaho, ashobora kuboneka nyuma y’amatora yo mu Ugushyingo. Yabajije niba hazabaho amasezerano na Iran yatuma icyo gihugu cyongera kubaka ubukungu bwacyo kandi kikaba igihugu gikomeye kurusha uko cyahoze. Ku rundi ruhande, Trump yavuze ko hari n’ubundi buryo bwo “kurimbura Repubulika ya Kisilamu” mu gihe amasezerano atabayeho. Ku wa Gatanu, Araghchi yavuze ko Iran itemera “agahato, iterabwoba cyangwa gutinyisha”, yongeraho ko “amahoro adashobora kubakwa hakoreshejwe iterabwoba ryo kurimbura.” Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.