Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko igihe cy’isarura ry’imyelayo cy’uyu mwaka cyabaye icyaranzwe n’urugomo rwinshi kurusha ibindi mu myaka 20 ishize mu gace ka West Bank kari munsi y’ubugetsi bwa Israel.

Sarah Sanbar, umuyobozi w’agateganyo wa Human Rights Watch ushinzwe ibijyanye na Israel na Palestine, yavuze ko igihe cy’isarura ry’imyelayo cyagombye kuba igihe cy’ibyishimo, ubufatanye hagati y’abaturage ndetse n’inyungu ku bihumbi by’imiryango y’Abanyapalestine.

Yavuze ko ariko ibikorwa by’urugomo bikomeje gukorwa n’abimukira b’Abanya-Israel batuye muri ako gace, bifatanyije n’amabwiriza akomeye yashyizweho n’igisirikare cya Israel, byahinduye icyo gihe cy’isarura kikaba igihe kirangwa n’impungenge n’ubwoba.

Sarah Sanbar yakomeje avuga ko aho guhagarika ibikorwa by’urugomo bikorerwa abahinzi, igisirikare cya Israel gifata abantu bagerageza kurinda umutekano w’abahinzi b’Abanyapalestine kugira ngo bashobore gusarura imyelayo yabo mu mutekano.

Imibare yatangajwe n’Ibiro by’Umuryango w’Abibumbye bishinzwe guhuza ibikorwa by’ubutabazi (OCHA) igaragaza ko hagati ya tariki ya 1 n’iya 26 Ukwakira, habaruwe ibitero 397 byakozwe n’abimukira b’Abanya-Israel, byateje abantu ibikomere cyangwa kwangiza imitungo.

OCHA ivuga ko uwo ari wo mubare munini w’ibitero nk'ibi byabaye mu kwezi kumwe kuva mu 2006, ubwo hatangiraga gukusanywa amakuru kuri ibyo bikorwa.

A little more informed. A little more connected.