Leta ya Zimbabwe yatangaje impinduka mu buryo ibariramo umusoro ku bicuruzwa bya lithium byoherezwa mu mahanga, inategeka ibigo bicukura amabuye y'agaciro kujya bigura nibura 15% by'ibikoresho bikoresha mu nganda zabyo ku masoko yo muri icyo gihugu.

Ibi byatangajwe na Minisitiri w'Imari wa Zimbabwe, Mthuli Ncube, ubwo yashyiraga ahagaragara ingengo y'imari y'igihugu ku wa Kane, tariki ya 19 Ugushyingo 2026.

Mu mpinduka nshya, umusoro ku bicuruzwa bya lithium concentrate ntuzongera kubarwa hashingiwe ku giciro ibyo bicuruzwa bigurishirizwaho gusa, ahubwo uzajya ubarwa hashingiwe ku gaciro ka lithium sulphate ishobora gukorwamo.

Leta ivuga ko iyi gahunda igamije gukumira igihombo cy'amafaranga igihugu cyagenerwaga, ndetse no gutuma Zimbabwe yungukira mu buryo bukwiye ku mutungo kamere wayo.

Zimbabwe kandi yatangaje ko umusoro ku bicuruzwa bya lithium sulphate bizakomeza kuba zeru ku ijana, mu rwego rwo gushishikariza ibigo gushora imari mu gutunganyiriza lithium imbere mu gihugu aho kuyohereza ari umusaruro utaranozwa.

Ibigo by'amabuye y'agaciro bisabwe kugura imbere mu gihugu

Mu zindi ngamba zatangajwe, ibigo bicukura amabuye y'agaciro, inzego za Leta n'ibindi bigo binini bizasabwa kugura nibura 15% by'ibikoresho bikenera ku nganda zikorera muri Zimbabwe.

Iyi gahunda igamije guteza imbere inganda zo mu gihugu, guhanga imirimo no kugabanya kwishingikiriza ku bicuruzwa bitumizwa mu mahanga.

Zimbabwe ishaka kungukira kuri lithium yayo

Zimbabwe ni cyo gihugu cya mbere muri Afurika mu musaruro wa lithium, ikaba ifite uruhare rukomeye ku isoko mpuzamahanga ry'ibikoresho bikenerwa mu gukora bateri z'imodoka zikoresha amashanyarazi.

Raporo zigaragaza ko umusaruro wa lithium sulphate muri Zimbabwe uteganyijwe kugera kuri toni 208,000 mu 2027, mu gihe umusaruro wa lithium concentrate ushobora kugera kuri toni miliyoni 2.3.

Icyakora, ntibiramenyekana niba gahunda yo guhagarika kohereza lithium concentrate mu mahanga muri Mutarama 2027 izashyirwa mu bikorwa ku gihe, kuko ibigo bicukura ikirombe byasabye ko yakwigizwa muri Nyakanga 2027 kugira ngo bibanze byubake inganda zo kuyitunganya.

Izi ngamba zigaragaza umugambi wa Zimbabwe wo kuva ku kohereza amabuye y'agaciro adatunganijwe, ikajya itunganya umutungo wayo imbere mu gihugu kugira ngo yunguke amafaranga menshi kandi ihange imirimo.

A little more informed. A little more connected.