Uko imyaka igenda itambuka u Rwanda rurimo kubona umubare w'abahana ubutane uzamuka mu buryo bugaragara, bikaba byaratumye ubuyobozi, inkiko, n'abahanga mu by'imibereho y'abantu bagira icyo bavuga ku izamuka ry'iyi mvururu zigera ku miryango myinshi. Nk'uko amakuru y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) abigaragaza, mu 2025 habaruwe amadosiye 4,479 y'ubutane mu Rwanda, muri ayo 2,629 akaba ari yo yemejwe burundu n'inkiko cyangwa yiyandikishije mu nzego z'irangamimerere. Iyi mibare igereranywa n'iy'ubukwe 50,256 bwiyandikishije mu mwaka umwe, bivuze ko kuri buri bukwe 100, hariho hafi u
Uko imyaka igenda itambuka u Rwanda rurimo kubona umubare w'abahana ubutane uzamuka mu buryo bugaragara, bikaba byaratumye ubuyobozi, inkiko, n'abahanga mu by'imibereho y'abantu bagira icyo bavuga ku izamuka ry'iyi mvururu zigera ku miryango myinshi. Nk'uko amakuru y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) abigaragaza, mu 2025 habaruwe amadosiye 4,479 y'ubutane mu Rwanda, muri ayo 2,629 akaba ari yo yemejwe burundu n'inkiko cyangwa yiyandikishije mu nzego z'irangamimerere. Iyi mibare igereranywa n'iy'ubukwe 50,256 bwiyandikishije mu mwaka umwe, bivuze ko kuri buri bukwe 100, hariho hafi ubutane 9 bwabayeho mu gihe kimwe. Ku bijyanye n'intara, Umujyi wa Kigali ni wo uza ku mwanya wa mbere mu bijyanye n'umubare w'ubutane ukurikirwa n'Intara y'Uburasirazuba naho Intara y'Amajyaruguru ikaza ku mwanya wa nyuma . Raporo igaragaza kandi ko abashakanye bamaze imyaka 5 kugeza ku 9 ari bo bagize umubare munini w'ubutane , bakurikirwa n'abamaze imyaka 10 kugeza 14 .ibi bigaragaza ko myinshi mu mibano igenda isenyuka mu myaka yo hagati y'ishyingiranwa, aho abo bombi baba baramaze igihe bahuriye ariko batarageraho gusaza . Ku ruhande rw'inkiko, mu mwaka w'ubucamanza wa 2024-2025, urukiko rwatangaje amadosiye 2,674 y'ubutane, ugereranyije na 2,833 mu mwaka wabanjirije uwo, bigaragaza ko nubwo hari agasubira gato mu nkiko, ubutane mu rwego rusange bugikomeje kwiyongera bitewe n'uko benshi bagenda babwiyandikisha binyuze mu nzego z'irangamimerere aho kunyura mu nkiko gusa. Nk'uko byatangajwe n'abunganizi b'amategeko, abahanga mu by'imibereho, n'inkiko, hari impamvu nyinshi zivugwa ko zitera iyi myitwarire igenda igaragara mu miryango: Ibibazo by'ubukungu, Ihinduka ry'imibereho n'imyumvire ku ishyingiranwa, Ihohoterwa rishingiye ku gitsina naryo riri mu mpamvu zikomeye zivugwa, cyane cyane ku bagore bagize uruhare nk'abagizweho ingaruka. Mu bushakashatsi bw'abahanga mu by'imibereho harimo Benjamin Mugumya, umuhanga mu Mujyi wa Kigali, wagize ati: iyi si iyongera risanzwe ry'imibare gusa, ahubwo rigaragaza impinduka ari zibera mu ngo z'Abanyarwanda, kandi ishyingiranwa riri mu ihinduka nk'uko n'ibyo abaryombamo bategereza muri ryo nabyo bihindutse. Ku bijyanye n'inkiko, abunganizi bakomeje gusaba ko abifuza gushyingiranwa bagombye kwiga neza uwo bagiye kubana na we mbere yo kugera kuri iki cyemezo, hifashishijwe raporo ya vuba aha yashimangiye ko hejuru ya 40% by'abashakanye batandukana mbere y'imyaka 10 y'ishyingiranwa. Imibare igaragaza ko ubutane mu Rwanda bugenda bwiyongera mu buryo bugaragara, biturutse ku ihuzagurika ry'impamvu z'ubukungu, iz'imibereho, ndetse n'izijyanye n'amategeko. Nubwo bimwe muri ibi bishobora kugaragaza intambwe nziza mu buryo bw'uko abaturage bagera ku burenganzira n'ubutabera, ubuyobozi n'abandi bafite uruhare mu iterambere ry'imibereho bakomeje gushishikariza abanyarwanda kwita ku miryango yabo, kubera uruhare ikomeye umuryango ugira mu iterambere ry'igihugu. Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.