Igisirikare cya Uganda (UPDF) cyatangaje ko mu minsi iri imbere kigiye gukura ingabo zacyo zari zoherejwe mu gace ka Lubero, mu Ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC).
Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara , ku wa 27 Ugushyingo 2026, UPDF yatangaje ko igikorwa cyo gutahukana izo ngabo kizatangira mu byumweru bibiri biri imbere.Ko kandi Icyo gikorwa kizakorwa mu byiciro, inshingano zo gukomeza gucunga umutekano muri ako gace zikazagenda zishyikirizwa Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC).
UPDF ivuga ko ingabo zayo zageze muri Lubero muri Mutarama 2025, mu rwego rw'ibikorwa bya gisirikare bihuriweho na FARDC bigamije kurwanya umutwe witwaje intwaro wa ADF urwanya ubutegetsi bwa Uganda .
Iri tangazo rikura ingabo muri akagace rije mu gihe umutekano muri Teritwari ya Lubero ukomeje kuzamba. Mu minsi ine ishize, haheruka kubera imirwano ikomeye yahuje abarwanyi ba FRN/M23 n'imitwe ya Wazalendo mu duce dutandukanye two mu majyepfo y'iyi teritwari.
Amakuru aturuka mu nzego zishinzwe umutekano agaragaza ko kuba ingabo za Uganda zari muri Lubero byagize uruhare mu gukumira ukwaguka kw'ibikorwa bya FRN/M23 byerekeza mu mujyi wa Lubero, Butembo na Beni.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.