Ubwato bwiswe 'Bom Jesus' bwahagurutse ku cyambu muri Portugal ku tariki 7 Werurwe 1533 butwaye imitungo ikomeye irimo Zahabu n'andi mabuye y'agaciro ariko bukaza kuburirwa irengero bwaje kuboneka mu Butayu bwa Namibia nyuma y'imyaka hafi 500. Bom Jesus ni ubwato bwari bwarubatswe mu myaka y'i 1500 ku itegeko rya Manuel I, uwari Umwami w'Abami wa Portugal muri ibyo bihe. Ubu bwato bwari bwarubatswe kugira ngo bujye buhuza Ubwami bwa Portugal na koroni zabwo cyane cyane butwara imitungo kamere. Kuwa Gatanu, tariki 07 Werurwe 1533, ubwato bwafashe urugendo ruhaguruka muri Portugal bwerekeje k

Ubwato bwiswe 'Bom Jesus' bwahagurutse ku cyambu muri Portugal ku tariki 7 Werurwe 1533 butwaye imitungo ikomeye irimo Zahabu n'andi mabuye y'agaciro ariko bukaza kuburirwa irengero bwaje kuboneka mu Butayu bwa Namibia nyuma y'imyaka hafi 500. Bom Jesus ni ubwato bwari bwarubatswe mu myaka y'i 1500 ku itegeko rya Manuel I, uwari Umwami w'Abami wa Portugal muri ibyo bihe. Ubu bwato bwari bwarubatswe kugira ngo bujye buhuza Ubwami bwa Portugal na koroni zabwo cyane cyane butwara imitungo kamere. Kuwa Gatanu, tariki 07 Werurwe 1533, ubwato bwafashe urugendo ruhaguruka muri Portugal bwerekeje ku mugabane wa Afurika, butwaye imitungo y'ubwami ingana na Toni 40 irimo Zabahu, Diyama, amahembe y'inzovu n'ibindi. Kuva kuri iyo tariki, ubwato bwaburiwe irengero inyanja irorogorwa , umusenyi w'inyajya uratandukanwa hashakishwa ubwo bwato, ababushakaga bageraho batekereza ko bwaba bwarashimuswe na barushimusi ruharwa bo mu mazi (Pirates). Abashakashatsi mu bisigaramatongo bakomeje kogoga inyanja cyane cyane y'Ubuhinde bagenda babona ibice bimwe na bimwe by'ubwato hasi ku nyanja, batangira gutekereza ko bwaba bwarasekuye urutare rwo mu mazi bugashwanyuka. Mu mwaka wa 2008, nyuma y'imyaka 455 ubwato bushakishwa, itsinda ry'abashakashatsi mu bisigaramatongo ryari riyobowe na Dr Noli ryaje kubona ubu bwato mu Butayu bwa Namibi muri Namibia mu gace ka Oranjemund ahacukurwaga Diyama. Ubu bwato bwari bwarabuze mu kinyejana cya 16 bukaboneka mu kinyejana cya 21, bwabonetse bukirimo imitungo bwari butwaye irimo ibiceri bikozwe muri Zahabu, amahembe y'inzovu n'ibindi. Imitungo yariri muri ubwo bwato yaje kujyanwa mu nzu ndangamurage iherereye i Lisbon muri Portugal, mu gihe igikanka cy'ubwato cyo cyagumishijwe mu gace ka Orenjemund muri Namibia.

igisigaramatongo cy'ubwato Bom Jesus bwabonetse nyuma y'igihe kinini.

A little more informed. A little more connected.