Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe Ingufu za Nikleyeri (IAEA), cyatangaje ko kirushaho kugira impungenge ku ruganda rwa Iran rukungahaza Uranium ruherereye mu gace ka Isfahan, nyuma y'uko icyo gihugu gikomeje kwanga ko abagenzuzi bacyo barusura.
Ibi biri muri raporo y'ibanga IAEA yashyikirije ibihugu biyigize ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ugushyingo 2026, ikaba yanabonwe n'ikinyamakuru Reuters.
Urwo ruganda ruzwi nka Isfahan Fuel Enrichment Plant (IFEP), Iran yari yaramenyesheje IAEA ko irimo kurwubaka muri Kamena 2025.
Gusa, kuva icyo gihe, abagenzuzi ba IAEA ntibarabasha kurusura kugira ngo bamenye aho ruherereye neza, uko ruhagaze ndetse niba rurimo ibikoresho bya nikleyeri.
Ikibazo cyarushijeho gukomera nyuma y'uko Israel na Leta Zunze Ubumwe za Amerika bigabye ibitero ku bigo bya nikleyeri bya Iran muri Kamena 2025, mu gikorwa cya gisirikare cyamaze iminsi 12.
Ibyo bitero byangije cyangwa bisenya ibigo byinshi bya Iran byakoragamo ibikorwa byo kungahaza Uranium. Uruganda rushya rwa Isfahan na rwo rwari ruteganyijwe kugenzurwa ku wa 13 Kamena 2025, ariko igenzura ntiryabaye kubera ibitero byatangiye kuri uwo munsi.
Umuyobozi wa IAEA, Rafael Grossi, yavuze ko hari impungenge z'uko igice kinini cya Uranium ya Iran yari yaratunganyijwe ku kigero cyo hejuru gishobora kuba kibitse mu miyoboro yo munsi y'ubutaka iri muri ako gace ka Isfahan.
Raporo ya IAEA ivuga ko kutabona amakuru ahagije ku bikoresho bya nikleyeri bya Iran no kutemererwa kugenzura aho bibitse ari ikibazo gikomeye ku mutekano mpuzamahanga, gisaba gukemurwa byihutirwa.
IRAN YO IBIVUGAHO IKI?
Iran imaze igihe ivuga ko gahunda yayo ya nikleyeri igamije ibikorwa by'amahoro, cyane cyane gukoresha ingufu za nikleyeri mu mashanyarazi no mu bushakashatsi.
Ku rundi ruhande, ibihugu byo mu Burengerazuba bw'isi bikomeje kugaragaza impungenge ku kigero Iran yari yaragejejeho mu kungahaza Uranium.
IAEA isaba Iran gutanga amakuru ku ruganda rwa Isfahan, ku bubiko bwa Uranium no kwemerera abagenzuzi bayo gusubira mu bigo bya nikleyeri byibasiwe n'ibitero.
Kugeza ubu, ntiharamenyekana neza niba urwo ruganda rukora cyangwa niba rurimo ibikoresho bya nikleyeri.
Iyi raporo yongeye kuzamura impungenge ku mubano wa Iran n'ibihugu bikomeye ku isi, cyane cyane ku bijyanye na gahunda yayo ya nikleyeri.
Ikibazo gikomeye kiri imbere ni ukumenya aho Uranium ya Iran iri, uko ihagaze n'uburyo IAEA izongera kubona uburenganzira bwo kugenzura ibikorwa bya nikleyeri muri icyo gihugu.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.