Kagoma ni ijambo ry'Ikinyarwanda risobanura Igikona, kandi mu ndimi z'amahanga bakunze kuriha igisobanuro cya "royal eagle" cyangwa "igikona cy'ubwami", kuko kagoma aribwo busobanuro bw'ijambo "royal eagle" mu Kinyarwanda. Mu bikona byinshi bibarizwa muri Afurika, ubwoko bukunze kwitwa kagoma cyangwa kubugereranywa ni Martial Eagle Ni cyo gikona kinini kurusha ibindi muri Afurika, gifite imiterere idasanzwe. Icyo gikona Gishobora kugera ku burebure bwa santimetro 96, bukagera ku biro 6.5, kandi bukamara imyaka 14 y'ubuzima, mu gihe ubugari bw'amababa yacyo bugera kuri metero 2.6 ,Amababa yacy

Kagoma ni ijambo ry'Ikinyarwanda risobanura Igikona, kandi mu ndimi z'amahanga bakunze kuriha igisobanuro cya "royal eagle" cyangwa "igikona cy'ubwami", kuko kagoma aribwo busobanuro bw'ijambo "royal eagle" mu Kinyarwanda. Mu bikona byinshi bibarizwa muri Afurika, ubwoko bukunze kwitwa kagoma cyangwa kubugereranywa ni Martial Eagle Ni cyo gikona kinini kurusha ibindi muri Afurika, gifite imiterere idasanzwe. Icyo gikona Gishobora kugera ku burebure bwa santimetro 96, bukagera ku biro 6.5, kandi bukamara imyaka 14 y'ubuzima, mu gihe ubugari bw'amababa yacyo bugera kuri metero 2.6 ,Amababa yacyo yo hejuru ni ibara ry'ikirabu kandi imitwe n'igituza bimeze kimwe, naho munsi haba hera hafite utudomo tw'umukara. Amaso yacyo aba ari ay'umuhondo urabagirana, ibirenge byacyo ari icyatsi gifite inzara z'umukara Kandi Kubera imiterere yacyo n'uburakari, cyahawe irindi zina ngo "the leopard of the air" (ingwe yo mu kirere). Ubushobozi bwacyo bwo kubona kure buratangaje gifite amaso akomeye ku buryo gishobora kubona umuhigo hakiri kure ya kilometero esheshatu, naho ubwoko bwabyo bugatura mu mashyamba, mu bibaya no mu bice biri hagati y'ubutayu. Kagoma ntabwo ari inyoni gusa, ni ikimenyetso gikomeye mu muco nyarwanda kigereranywa n'ubutware, ubwenge, kwiringira, n'imbaraga zo kuzamuka hejuru y'ibigeragezo. Kuva mu nkuru za kera z'ingoma, kugeza mu nyigisho zo mu idini, kugeza no mu bwoko bw'inyoni ubwazo bubarizwa muri Pariki y'Akagera, kagoma igumana ubwiza n'ubukomere bituma ikomeza kuba imwe mu nyoni zisumba izindi mu mitekerereze n'umuco . Umwanditsi: Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.