Uwahoze ari umunyezamu w’Ikipe y’Igihugu Amavubi, Kimenyi Yves, yavuze ko nubwo umuntu ashobora kuba icyamamare cyangwa influencer, atagomba kwibagirwa ko Yezu Kristu ari we ugomba kuza imbere ya byose.
Yabigarutseho ku wa Gatandatu tariki ya 21 Ugushyingo 2026, ubwo yari mu rugendo nyobokamana rwitabiriwe n’ibyamamare n’abandi bakoresha imbuga nkoranyambaga, rwayobowe na Karidinali Antoine Kambanda rugana i Kibeho.
Kimenyi yavuze ko yakuriye mu idini Gatolika, aho yabatirijwe, agakomerezwa ndetse agahabwa Ukaristiya. Yavuze ko ibyo ari bimwe mu byamufashije kumva ko ukwemera Imana bigomba kuza imbere y’ibindi byose umuntu yageraho mu buzima.
Yagize ati: “Njyewe narerewe muri Gatolika, ni yo nabatijwemo, ndakomezwa, mpabwa Ukaristiya. So rero mbere yo kugira ikindi uba ugendereye, menya ko umustar wa mbere ari Yezu.”
Yongeyeho ko umuntu udakwiye kureba gusa uko yakoresha izina rye cyangwa ubwamamare bwe, ahubwo agomba no gushaka uko arushaho kumenya ijambo ry’Imana no kurikurikiza.
Urugendo nyobokamana aba bitabiriye rwatangiriye kuri Paruwasi ya Sainte-Famille i Kigali, rukomereza ahantu hatandukanye hafite amateka akomeye muri Kiliziya Gatolika mu Rwanda, rurangirira i Kibeho mu Karere ka Nyaruguru.
I Kibeho, abitabiriye uru rugendo basuye ahantu hafite amateka y’ibonekerwa rya Bikira Mariya ryabaye hagati ya 1981 na 1989. Bahasanze Nathalie Mukamazimpaka, umwe mu bakobwa batatu Kiliziya Gatolika yemera ko babonekewe na Bikira Mariya.
Mu bitabiriye uru rugendo harimo Kimenyi Yves, Massamba Intore, Oswald Mutuyeyezu, Rusine Patrick, Michelle Iradukunda, Cyuzuzo Jeanne d’Arc n’abandi bazwi mu myidagaduro no ku mbuga nkoranyambaga.
Mu butumwa yagejeje kuri aba bitabiriye urugendo, Karidinali Antoine Kambanda yabasabye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu gukwirakwiza ubutumwa bwiza, anagaruka ku buryo ikoranabuhanga ririmo ubwenge buhangano (AI) ryakoreshwa mu gutanga inyigisho zishingiye ku kwemera Gatolika.
Iri rugendo rwahuje abantu bazwi mu ngeri zitandukanye, rukaba rwari umwanya wo gusangira ukwemera no kuzirikana uruhare buri wese afite mu kugeza ubutumwa bwiza ku bandi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.