Umunyarwandakazi Louise Mushikiwabo, Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango Mpuzamahanga w'Ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), ari mu bahatanira kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu, mu matora azaba tariki ya 16 Ugushyingo 2026, i Phnom Penh muri Cambodia.

Mushikiwabo ahanganye n'abakandida barimo Juliana Amato Lumumba wo muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), Coumba Bâ wo muri Mauritania na Dacian Cioloș wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Romania.

Louise Mushikiwabo yatangiye kuyobora OIF mu 2019, nyuma yo gutorerwa uyu mwanya mu 2018. Yongeye gutorerwa indi manda mu 2022. Naramuka atsinze aya matora, azaba ayoboye uyu muryango muri manda ya gatatu, izamara imyaka ine kuva mu 2027 kugeza mu 2030.

Mu byo ashingiraho yiyamamaza harimo ibyo avuga ko yagezeho mu kuvugurura imikorere y'uyu muryango, guteza imbere ikoranabuhanga, kongera amahirwe y'urubyiruko no guteza imbere ururimi rw'Igifaransa.

Ku rundi ruhande, Juliana Lumumba uhagarariye RDC, ni umukobwa wa Patrice Lumumba wabaye Minisitiri w'Intebe wa mbere wa Congo nyuma yo kubona ubwigenge. RDC ishimangira ko umubare munini w'abavuga Igifaransa muri icyo gihugu ari imwe mu mpamvu zituma ikwiye kugira uruhare rukomeye mu buyobozi bwa OIF.

Iri rushanwa rifite uburemere mu bya dipolomasi kuko umukandida w'u Rwanda na RDC bahanganye mu gihe ibihugu byombi bifitanye ibibazo by'imibanire n'umutekano mu burasirazuba bwa Congo.

Abakuru b'ibihugu na za guverinoma bo mu bihugu 53 bifite uburenganzira bwo gutora muri OIF ni bo bazahitamo Umunyamabanga Mukuru mushya. Ni ubwa mbere kuva uyu mwanya washingwa mu 1997 hazakoreshwa uburyo bw'amatora nyuma yo kunanirwa kumvikana ku mukandida umwe.

Aya matora azagaragaza uzayobora OIF muri manda ya 2027–2030 n'icyerekezo uyu muryango uzagenderaho mu guteza imbere ururimi rw'Igifaransa n'ubufatanye hagati y'ibihugu biwugize. Naramuka atsinze, Louise Mushikiwabo azaba abonye amahirwe yo gukomeza kuyobora uyu muryango muri manda ya gatatu yikuri

kiranya.

A little more informed. A little more connected.