Ababyeyi b’abagore benshi bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc i Rabat Kuri 26 Nzeri 2026  basaba ko abana babo b’abahungu bafunzwe barekurwa. Aba bakiri bato bafunzwe mu myigaragambyo yiswe “Gen Z 212”, yabaye mu mwaka ushize. Abarenga amagana baracyafunzwe, bashinjwa ibyaha birimo kwigomeka bitwaje intwaro, gushishikariza abantu gukora ibyaha bikomeye, kwangiza imitungo no gutegura imyigaragambyo itemewe. Ilham Negro, umwe mu babyeyi bafite umwana wafunzwe, yagize ati:“Turashaka ko abana bose barekurwa bakagaruka mu ngo zabo nyuma y’umwaka umwe. Ubu birahagije. Bamaze guta

Ababyeyi b’abagore benshi bateraniye imbere y’Inteko Ishinga Amategeko ya Maroc i Rabat Kuri 26 Nzeri 2026  basaba ko abana babo b’abahungu bafunzwe barekurwa. Aba bakiri bato bafunzwe mu myigaragambyo yiswe “Gen Z 212”, yabaye mu mwaka ushize. Abarenga amagana baracyafunzwe, bashinjwa ibyaha birimo kwigomeka bitwaje intwaro, gushishikariza abantu gukora ibyaha bikomeye, kwangiza imitungo no gutegura imyigaragambyo itemewe. Ilham Negro, umwe mu babyeyi bafite umwana wafunzwe, yagize ati:“Turashaka ko abana bose barekurwa bakagaruka mu ngo zabo nyuma y’umwaka umwe. Ubu birahagije. Bamaze gutakaza umwaka wose w’amashuri, kandi n’uyu mwaka bawutakaje.” Imyigaragambyo ya Gen Z yakwirakwiriye mu mijyi itandukanye ya Maroc mu mpera za 2025. Abayitabiriye basabaga serivisi nziza z’ubuzima, uburezi bufite ireme, akazi n’izindi serivisi rusange, banenga ruswa. Iyi myigaragambyo yabaye hasigaye ibyumweru bike ngo Maroc yakire Igikombe cya Afurika cy’ibihugu (AFCON). Abigaragambya banenze amafaranga menshi Leta yashyiraga mu bikorwa remezo by’imikino, mu gihe hari gahunda z’imibereho y’abaturage zagabanywaga. Abayobozi ba Maroc bashinjwe gukorera ibikorwa bikomeye byo guhonyora uburenganzira bw’abafunzwe. Imibare ya Leta igaragaza ko mu mwaka wa 2025, ubushomeri mu rubyiruko ruri hagati y’imyaka 15 na 24 bwari kuri 37%, mu gihe ubushomeri muri rusange bwari kuri 13%.   Umwanditsi : Marie Florence NDAYISHIMIYE

A little more informed. A little more connected.