Perezida Paul Kagame ari i Saint John's muri Antigua and Barbuda, aho yitabiriye Inama y'Abakuru b'Ibihugu na Guverinoma mu Muryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Icyongereza, CHOGM 2026.

Iyi nama ibaye ku nshuro ya 28, ifite insanganyamatsiko igaruka ku kwihutisha ubufatanye n'ishoramari mu kugera ku iterambere rya Commonwealth.

Iki gikorwa cyitabiriwe n’Umwami Charles III w’u Bwongereza n’Umwamikazi Camilla, Minisitiri w’Intebe wa Antigua na Barbuda, Gaston Browne, ndetse n’Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth, Shirley Botchwey, hamwe n’abandi bayobozi n’abahagarariye amadini atandukanye.

Inama ya CHOGM 2026 yatangiye ku wa 1 Ugushyingo 2026, ikazageza ku wa 4 Ugushyingo, ibera mu Murwa Mukuru wa Saint John’s muri Antigua and Barbuda.

Inama ya CHOGM 2026 irimo kubera i St John's muri Antigua na Barbuda kuva ku wa 1 kugeza ku wa 4 Ugushyingo 2026.

Insanganyamatsiko yayo ni "Accelerating Partnerships and Investment for a Prosperous Commonwealth", bisobanura kwihutisha ubufatanye n'ishoramari ku bw'ubukungu busangiwe. Iyi nama ihuza abayobozi ba za guverinoma, abaminisitiri, hamwe n'abahagarariye ubucuruzi, imiryango itari iya leta n'urubyiruko.

Imihindagurikire y'ikirere ni yo ngingo nyamukuru, ikurikirwa n'ubucuruzi, ikoranabuhanga, uburenganzira bwa muntu n'ibidukikije, kandi impozamarira ku bucakara na yo iri mu byo kuganirwaho.

Ni CHOGM ya mbere ibaye ku butegetsi bwa Shirley Botchwey, Umunyamabanga Mukuru wa Commonwealth. Sir Vivian Richards, umukinnyi w'icyamamare wa cricket, yagizwe ambasaderi w'iyi nama.

A little more informed. A little more connected.