Ingabo z’u Rwanda (RDF) zasoje imyitozo y’iminsi itandatu yari igamije kugenzura no gusuzuma ubushobozi igihugu cyiyemeje gutanga mu mutwe w’ingabo ziteguye gutabara mu Karere ka Afurika y’Iburasirazuba (Eastern Africa Standby Force – EASF).
Kuri uyu wa 6 Ugushyingo 2026, ku Cyicaro Gikuru cy’Ingabo z’u Rwanda, habereye umuhango wo gusoza iyi myitozo wayobowe na Maj Gen Ephraim Rurangwa, Umugaba Mukuru w’Ubuzima mu Ngabo z’u Rwanda.
Iyi myitozo yari igamije kureba niba ubushobozi u Rwanda rwemereye EASF bujuje ibisabwa kugira ngo buzabashe kwitabazwa igihe habaye ibibazo by’umutekano mu karere. Abagenzuzi basuzumye urwego imyiteguro igezeho, harebwa niba abakozi, ibikoresho n’izindi nshingano igihugu cyiyemeje gutanga byujuje ibisabwa.
Igenzura nk’iri rifasha kugaragaza ibimaze kugerwaho n’ibikenewe kunozwa kugira ngo ubushobozi bw’ibihugu bigize uyu mutwe buzabashe gukoreshwa neza mu gihe bikenewe.
Eastern Africa Standby Force ni umutwe w’ubufatanye mu by’umutekano ugizwe n’ibihugu byo muri Afurika y’Iburasirazuba. Washyiriweho gufasha mu gukumira amakimbirane, guhangana n’ibibazo by’umutekano, gutabara mu bihe by’ibibazo bikomeye no gushyigikira ibikorwa byo kubungabunga amahoro.
Muri uyu mutwe, buri gihugu kigira uruhare mu gutanga abakozi, ibikoresho n’izindi nzego zishobora kwifashishwa mu butumwa butandukanye.
By’umwihariko, serivisi z’ubuvuzi zifite uruhare rukomeye muri ibyo bikorwa, kuko zifasha gutanga ubutabazi bwihuse no kwita ku buzima bw’abasirikare n’abandi baba bari mu butumwa.
U Rwanda rukomeje kugira uruhare mu bufatanye bw’ibihugu byo mu karere mu rwego rwo gushimangira umutekano no kubungabunga amahoro, binyuze mu gutanga ubushobozi bushobora kwifashishwa igihe bibaye ngombwa.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.