Salvation light choir ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yashyize hanze indrimbo NJE IMBERE YAWE murwego rwo kwamamaza butumwa bwiza binyuze mu bihanagano. Light choir yatangiye ikorera muri (KIE) Kigali Institut education nyuma 2018 yaje kwimukira muri kaminuza y’U Rwanda I rukara mukarere ka kayonza mu ntara y’I burengerazuba. […]

Salvation light choir ikora umurimo w’ivugabutumwa binyuze mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza imana yashyize hanze indrimbo NJE IMBERE YAWE murwego rwo kwamamaza butumwa bwiza binyuze mu bihanagano.

Light choir yatangiye ikorera muri (KIE) Kigali Institut education nyuma 2018 yaje kwimukira muri kaminuza y’U Rwanda I rukara mukarere ka kayonza mu ntara y’I burengerazuba.

NIYONGABO Meschack umuyobozi wa Salvation light choir avugako icyabateye gutangiza umurimo wokuba bashyira indrimbo zabo ahagaragara bifashishije ikoranabuhanga, arukugira ngo ubutumwa batanga bugere impande zose ndetse babe bazamura ni zina ryabo mu buhanzi.

NIYONGABO Yagize ati:”Hari abantu baba babadakunda kuza gusenga mu materaniro rusange , abafite ubumuga ndetse n’ababa mu mirimo itabemerera kuba bazumva bageze mu rusengero, hari n’abakoresha imbuga nkoranyambaga bityo bikaborohera”.

Yakomeje avugako itsinda ryabo hari Ibikorwa byiza byinshi bahishiye abakunzi babo mu minsi iri imbere.Abasoje muri iyo kaminuza mu myaka yatambutse, ndetse n’abandi bakunda indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana ndetse ko urugendo rwo gushyira hanze izindi rukomeje.

Salvation light choir igizwe n’abantu 40 baturuka mu mpande zitandukanye bagiye mu mu masomo aho Irukara ariko Kandi bakaba baturuka muri Église Methodist libre de Rwanda bityo baguhurizwa hamwe mu rwego rw’ivugabutumwa muri za kaminuza.

Indirimbo NJE IMBERE YAWE by salvation light choir wayibona unyuze kuri kuri channel ya YouTube https://youtu.be/Wpb4ksp60D8?si=k7k4-1rZtXP4WAfi.

A little more informed. A little more connected.