U Rwanda rwatangije gahunda nshya yo kuvugurura serivisi z'ubutabazi bwihuse mu buvuzi, iyi Gahunda igamije kugabanya igihe imodoka z'imbangukiragutabara zimara zitabaye abarwayi, kongera umubare wazo no gushyiraho ubundi buryo bwo kugera ku barwayi, burimo gukoresha amapikipiki, ubwato n'indege.

Minisiteri y'Ubuzima ivuga ko iyi gahunda igamije gukemura ibibazo bimaze igihe bigaragara muri serivisi z'ubutabazi bwihuse mu buvuzi, birimo gutinda kugera ku barwayi, kuba imodoka z'imbangukiragutabara zikiri nke ndetse n'ubuke bw'abakozi bafite ubumenyi bwihariye mu gutanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe cy'impanuka n'ibindi bibazo byihutirwa by'ubuzima.

Izi mpinduka zigamije gutuma abantu bagize impanuka, abarwayi bagize ibibazo by'indwara z'umutima cyangwa izibasira ubwonko, abagore bagize ibibazo mu gihe cyo kubyara n'abandi bose bakeneye ubuvuzi bwihutirwa bahabwa ubutabazi ku gihe, ndetse bagahabwa ubuvuzi bw'ibanze mbere yo kugera kwa muganga.

Imwe mu ntego z'ingenzi z'iyi gahunda ni ukugabanya ku buryo bugaragara igihe abaturage bategereza imodoka z'imbangukiragutabara.

Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko mbere, imodoka z'imbangukiragutabara zajyaga zimara impuzandengo y'iminota 45 kugira ngo zigere ku murwayi mu Mujyi wa Kigali, mu gihe mu bice byo hanze y'umurwa mukuru byashoboraga kugera ku masaha abiri n'igice.

Gusa, impinduka zari zimaze gukorwa zatumye iki gihe kigabanuka, kigera ku mpuzandengo y'iminota 15 mu Mujyi wa Kigali n'iminota 45 mu bindi bice by'igihugu.

Muri iyi gahunda nshya, u Rwanda rwiyemeje kugabanya iki gihe kikagera ku minota 10 mu Mujyi wa Kigali no ku minota 20 mu bindi bice by'igihugu.

Ikindi cyihutirwa ni ukongera umubare w'imodoka z'imbangukiragutabara mu gihugu. Mu mwaka wa 2023, u Rwanda rwari rufite imodoka z'imbangukiragutabara 263, umubare wazamutse ukagera kuri 530 mu mwaka wa 2026.

Iyi gahunda nshya igamije kurushaho kongera izo modoka, ku buryo nibura haboneka imodoka imwe y'imbangukiragutabara ku baturage 20.000.

Iyi gahunda kandi iteganya kongera imodoka z'ubutabazi zifite ibikoresho byihariye, hagendewe ku bwoko bw'ubuvuzi bukenewe. Muri zo hazaba harimo izagenewe gutabara impinja zifite ibibazo byihutirwa by'ubuzima, izo gutwara abarwayi bafite indwara zandura ndetse n'imodoka nini zishobora gufasha abantu benshi icyarimwe, cyane cyane mu gihe habaye impanuka zikomeye cyangwa ibiza.

Uretse imodoka zisanzwe z'imbangukiragutabara, serivisi z'ubutabazi bwihuse zizajya zirushaho gukoresha amapikipiki, ubwato n'indege, bitewe n'aho ikibazo cy'ubuzima cyabereye n'imiterere y'ubutabazi bukenewe.

A little more informed. A little more connected.