Indege ebyiri z’intambara zo mu bwoko bwa Mirage n’indi ndege itwara abantu n’ibikoresho bya gisirikare biteganyijwe ko zizahagarara muri chad mu minsi ya vuba, aho zizakora ibikorwa by’imyitozo ya gisirikare, nk’uko byatangajwe n’igisirikare cy’u Bufaransa kuri uyu wa Kane.

Iri tangazo rije mu gihe umubano hagati y’u Bufaransa na Chad, igihugu cyahoze gikolonizwa n’u Bufaransa, uri kongera kuba mwiza.

Mu mwaka wa 2024, umujyi wa N’Djamena wafashe icyemezo cyo kwirukana abasirikare b’u Bufaransa bari muri icyo gihugu, bityo ihagarika amasezerano y’ubufatanye mu by’umutekano yari amaze imyaka 60.

Ariko hagati mu kwezi k’Ukwakira, Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yakiriye i Paris Perezida wa Chad, Mahamat Idriss Deby Itno, bagirana ibiganiro.

Umuvugizi w’umugaba mukuru w’ingabo z’u Bufaransa, Xavier Rival, yavuze ko ubufatanye hagati y’ibihugu byombi bwongeye gusubukurwa, hubahirizwa byimazeyo ubusugire bwa Chad.

Yatangaje ko intego y’u Bufaransa ari ugufasha mu bikorwa bigamije guhangana n’ihungabana ry’umutekano rikigaragara mu karere, ndetse no gufasha mu kongerera ubushobozi ingabo zirwanira mu kirere za Chad.

Yongeyeho ko izo ndege zizahagarara muri Chad mu rwego rw’imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’ingabo za Côte d’Ivoire, Gabon n’u Bufaransa, izaba mu kwezi k’Ugushyingo.

Mu ruzinduko Perezida Deby yagiriye mu Bufaransa mu Kwakira, ibihugu byombi byashyize umukono ku itangazo rigaragaza umugambi wo kuvugurura no gushyira ku murongo ubufatanye bwabyo mu bijyanye n'ubwirinzi.

Nk’uko ibiro bya Perezida w’u Bufaransa, Élysée, byabitangaje, ubufatanye mu by’umutekano hagati y’ibihugu byombi bwari bwongeye gusubukurwa mu ntangiriro z’uyu mwaka.

Ubu bufatanye bukubiyemo imyitozo ya gisirikare, gutanga ibikoresho bya gisirikare no gusangira amakuru y’ubutasi.

Chad yari imwe mu bihugu bya nyuma u Bufaransa bwari bugifitemo ibirindiro bya gisirikare mu karere ka Sahel.

Mu bihe byashize, Paris yari yarohereje abasirikare barenga 5,000 muri ako karere mu rwego rw’igikorwa cya gisirikare cyiswe Operation Barkhane, cyari kigamije kurwanya imitwe y’intagondwa z’Abayisilamu. Icyo gikorwa cyasojwe mu Ugushyingo 2022.

Hagati ya 2020 na 2023, ihirikwa ry’ubutegetsi ryabaye mu bihugu bituranye na Chad birimo Mali, Burkina Faso na Niger, ryatumye u Bufaransa buvamo ingabo zabwo.

Ibyo byabaye nyuma y’uko abayobozi bashya b'ibyo bihugu batangiye kwegera u Burusiya mu bijyanye n'ubufatanye mpuzamahanga, cyane cyane mu bya gisirikare.

A little more informed. A little more connected.