Amashuri yo mu bihugu bitandukanye by'i Burayi yahuye n'ihungabana nyuma yo koherezwa ubutumwa bwa interineti buvuga ko hashobora kuba hari ibisasu byatezwe mu nyubako z'ayo mashuri.

Ku wa Gatatu, tariki ya 11 Ugushyingo 2026, mu Butaliyani honyine, amashuri arenga 6,300 ni yo yakiriye ubwo butumwa, bituma nibura amashuri 300 yimura abanyeshuri n'abarimu mu rwego rwo kubarinda.

Mu gihe ibyo byabaga, ababyeyi benshi bahagaritse imirimo yabo bihutira kujya gufata abana babo ku mashuri, mu gihe inzego z'umutekano zakoraga igenzura.

Mu Bwongereza, cyane cyane muri Scotland na Northern Ireland, ndetse no muri Ireland, amashuri na yo yakiriye ubutumwa busa n'ubwo.

Gusa inzego za polisi muri ibyo bihugu zatangaje ko ubutumwa zakiriye zabufashe nk'ubutari ubw'ukuri, kandi ko nta kimenyetso cyagaragazaga ko hari akaga kihutirwa.

Minisitiri w'Intebe w'u Butaliyani, Giorgia Meloni, yatangaje ko igenzura ryakozwe ritagaragaje ibimenyetso by'akaga nyakuri, anavuga ko inzego z'umutekano zikomeje gukurikirana iki kibazo.

Minisitiri w'Ingabo w'u Butaliyani, Guido Crosetto, yavuze ko ibikorwa nk'ibi bishobora kuba bigamije gutera abaturage ubwoba no kubateza impungenge.

Kugeza ubu, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane inkomoko y'ubwo butumwa. Nubwo hari abayobozi bakeka ko hashobora kuba hari uruhare rw'ibihugu by'amahanga, nta gihugu cyangwa umutwe runaka urashyirwa mu majwi ku mugaragaro.

Iyi ni indi nkuru yiyongera ku zindi mpuruza z'ibinyoma ziherutse guteza akavuyo mu ndege, mu bitangazamakuru no mu zindi nzego zitandukanye z'i Burayi.

Nubwo ubu butumwa bwaje kugaragara nk'ubutari ubw'ukuri, bwongeye kwerekana uburyo ubutumwa bwo kuri internet bushobora guteza ubwoba, guhagarika ibikorwa bya buri munsi no guhungabanya uburezi bw'abanyeshuri.

A little more informed. A little more connected.