Umuryango w’Abibumbye (UN) watangaje ko abantu babarirwa muri za miliyoni bahunze intambara ikomeje kubera muri Sudani bashobora gusigara badafite aho kuba, kubera ikibazo cy’ibura ry’amikoro yo kubafasha.

Mu itangazo ryashyizwe ahagaragara kuri uyu wa Gatanu, UN yavuze ko nyuma y’imyaka irenga itatu igihugu kiri mu ntambara y’imbere mu gihugu, abantu miliyoni 15.4 bakeneye ubutabazi bwihuse burimo aho kuba n’ibikoresho by’ibanze byo mu ngo.

Gusa inzego za UN zishinzwe ubutabazi zavuze ko kubera ibura ry’amafaranga, zari zashoboye guteganya gufasha 10% gusa by’abakeneye ubwo bufasha.

Mohamed Refaat, ukuriye ibikorwa by’Umuryango Mpuzamahanga ushinzwe Abimukira (IOM) muri Sudani, yavuze ko muri abo bantu bari barateganyirijwe gufashwa, bashoboye kugeraho abantu 900.000 gusa.

Intambara yatangiye muri Mata 2023, ihanganishije umutwe witwaje intwaro wa Rapid Support Forces (RSF) n’ingabo za Leta ya Sudani, imaze guhitana abantu barenga 200.000 nk’uko abakozi b’imiryango itanga ubutabazi babivuga. Iyi ntambara kandi yateje ibibazo bikomeye by’inzara n’ubuhunzi ku rwego rw’Isi.

Kugeza ubu, abantu miliyoni 8.6 bakomeje kuba mu buhungiro imbere mu gihugu, mu gihe abandi babarirwa muri za miliyoni bahungiye mu bihugu bituranye. Hari n’abandi batashye iwabo, ariko bagasanga amazu, ibikorwa remezo na serivisi z'ibanze byarasenyutse cyangwa byarangiritse.

Refaat yavuze ko kuva uyu mwaka watangira, ishami rya UN ryashoboye gutanga amahema arenga 40.000, ariko ubu ububiko bwayo bwamaze gushiramo ibikoresho.

Yagize ati: “Dushobora kugera igihe imiryango izaba ikeneye cyane aho kuba, ariko tukaba nta bikoresho dufite byo kuyifasha.”

Mu itangazo rihuriweho, Ishami rya UN ryita ku Mpunzi (UNHCR) na IOM byavuze ko gufasha abataha mu gihugu kubona aho kuba ari intambwe ya mbere ibafasha kongera kubaka ubuzima bwabo.

Abubakarr Jalloh, umuyobozi wungirije wa UNHCR muri Sudani, yavuze ko mu mafaranga miliyoni 179 z'amadolari yari akenewe muri uyu mwaka kugira ngo hatangwe ubufasha bw'aho kuba, hamaze kuboneka kimwe cya gatatu cyayo gusa.

Yongeyeho ko abantu batatu kuri bane bimuwe mu byabo ariko bakaba batarava muri Sudani ari abagore n’abana.

Ikindi kibazo ni uko imihindagurikire y’ikirere ifitanye isano n’ibihe bya El Niño yatumye imvura igwa ku kigero kiri munsi y’icyari gisanzwe, bituma abaturage barushaho kwibasirwa n’inzara n'ibindi bibazo.

Ibi byagize ingaruka ku musaruro w’ubuhinzi mu turere twa Darfur, Kordofan no mu tundi duce twangijwe n’intambara. Nubwo ibiciro by’ibiribwa byagombye kugabanuka nyuma y’isarura, Jalloh yavuze ko bikomeje kuba hejuru cyane.

Yagize ati: “Ku muryango watakaje ibintu byose, amafaranga yose ukoresheje ugura ibiribwa aba ari amafaranga utagishoboye gukoresha ugura ibiringiti cyangwa ibikoresho by’ingenzi byo kubaka aho kuba hatekanye.”

Imiryango ya UN yatangaje ko mu mafaranga angana na miliyari 2.9 z’amadolari yari akenewe kugira ngo gahunda rusange y’ubutabazi muri Sudani ishyirwe mu bikorwa, ataragera kuri kimwe cya kabiri cyayo.

A little more informed. A little more connected.