Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Bana (UNICEF) rivuga ko abana hirya no hino ku Isi bagenda barushaho kuba mu kaga ko kwandura indwara, imirire mibi ndetse n’ihohoterwa, bitewe n’ubwiyongere bukabije bw’ibitero byibasira ibikorwa remezo by’amazi meza n’isuku.

UNICEF irasaba impande zihanganye mu ntambara, za Guverinoma n’imiryango itanga ubutabazi gufata ibikorwa remezo by’amazi n’isuku nk’iby’ingenzi mu kurengera ubuzima bw’abaturage.

Raporo nshya y’iri shami igaragaza ko ibitero byangiza cyangwa bisenya ibikorwa remezo by’amazi meza n’isuku mu bice birimo intambara byikubye inshuro eshatu hagati ya 2021 na 2025.

Ibi bituma abana babura amazi meza yo kunywa, bikabongerera ibyago byo kwandura indwara zituruka ku mwanda no kubura isuku.

Iyi raporo inagaragaza ko muri Gaza hari abana bishwe cyangwa bagakomerekera mu gihe bari mu mirongo bategereje guhabwa amazi.

UNICEF ivuga ko ingendo ndende kandi ziteje ibyago abana bakora bajya gushaka amazi zibongerera ibyago byo guhura n’ihohoterwa rishingiye ku gitsina, ndetse zikabambura n’igihe bagombaga kumara biga.

Iri shami risaba ko hashyirwaho ingamba zo koroshya ibikorwa by’ubutabazi kugira ngo amazi n’ingufu z’amashanyarazi bikomeze kuboneka.

Rinasaba ko abantu bakora kandi bakabungabunga ibikorwa remezo by’amazi barindwa, ndetse n’ibitero byose byibasira ibyo bikorwa bikajya byandikwa kandi bigakurikiranwa mu buryo buhoraho.

A little more informed. A little more connected.