Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yafunguye umwiherero w’urubyiruko rw’Abanyamuryango batuye ku Mugabane w’u Burayi,wari uteganyijwe tariki 30-31 Ukwakira 2026 mu Mujyi wa Varsovie muri Pologne.

Bazivamo yashimiye abawitabiriye uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’u Rwanda, abibutsa ko bakwiye kuba ku isonga mu nzira yo kubaka Igihugu no kugiteza imbere no guharanira kuba intangarugero n’ingirakamaro aho bari hose

Bazivamo yagejeje ku bawitabiriye indamutso za Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame, akaba na Perezida w’Umuryango FPR-Inkotanyi.

Yabashimiye ubwitabire n’ uruhare bakomeje kugira mu iterambere ry’ u Rwanda, abibutsa ko nk’ Abanyamuryango ba FPR-Inkotanyi, twiyemeje kuba ku isonga mu nzira yo kubaka u Rwanda no kuruteza imbere.

Hon. Bazivamo yashimangiye ko uyu ari umwanya wo kuganira hagamijwe kwivugurura mu myumvire, mu bikorwa no mu mitekereze yagutse kugira ngo tugere ku ntego twiyemeje.

Yasabye Abanyamuryango bitabiriye umwiherero guharanira kuba intangarugero n’ingirakamaro aho bari hose.

Ibiganiro kandi byibanze ku ndangagaciro n'inshingano z'urubyiruko, uruhare rwarwo mu iterambere ry'u Rwanda, indangagaciro zikwiye kuyobora Abanyarwanda baba mu mahanga, n'uko Diaspora yagira uruhare mu iterambere ry'igihugu.

Bazivamo yasabye urubyiruko gutekereza birenze, gukora ibifatika no kuba intangarugero aho batuye.

A little more informed. A little more connected.