Perezida Donald Trump yongeye guhura n’imbogamizi zikomeye mu nkiko nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutesheje agaciro icyemezo cye cyo gushyiraho amafaranga y’umurengera ku basaba visa za H-1B, gahunda ikoreshwa cyane n’abakozi bafite ubumenyi bwihariye baturuka mu mahanga. Iki cyemezo cyafashwe nk’intsinzi ikomeye ku masosiyete y’ikoranabuhanga ndetse no ku bihumbi by’abakozi bifuza gukorera muri Amerika. Icyemezo cya Trump cyari giteganya ko bamwe mu basaba visa za H-1B bishyura amafaranga agera ku bihumbi 100 by’amadolari ya Amerika. Ubuyobozi bwe bwavugaga ko icy

Perezida Donald Trump yongeye guhura n’imbogamizi zikomeye mu nkiko nyuma y’uko urukiko rwo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rutesheje agaciro icyemezo cye cyo gushyiraho amafaranga y’umurengera ku basaba visa za H-1B, gahunda ikoreshwa cyane n’abakozi bafite ubumenyi bwihariye baturuka mu mahanga. Iki cyemezo cyafashwe nk’intsinzi ikomeye ku masosiyete y’ikoranabuhanga ndetse no ku bihumbi by’abakozi bifuza gukorera muri Amerika. Icyemezo cya Trump cyari giteganya ko bamwe mu basaba visa za H-1B bishyura amafaranga agera ku bihumbi 100 by’amadolari ya Amerika. Ubuyobozi bwe bwavugaga ko icyo gikorwa cyari kigamije kurinda isoko ry’umurimo ry’Abanyamerika no kugabanya umubare w’abanyamahanga bahabwa amahirwe yo gukora mu gihugu. Icyakora, urukiko rwemeje ko ayo mafaranga atari ikiguzi cya serivisi zisanzwe zitangwa n’inzego za leta, ahubwo ko yari umusoro mushya. Umucamanza yavuze ko gushyiraho umusoro ari ububasha bwa Kongere ya Amerika, bityo Perezida adafite uburenganzira bwo kubikora wenyine adahawe uburenganzira n’amategeko. Iki cyemezo cyakiriwe neza n’ibigo byinshi by’ikoranabuhanga bishingira ku bakozi bafite ubumenyi buhanitse baturuka mu bindi bihugu. Mu myaka ishize, gahunda ya H-1B yabaye inkingi ya mwamba mu gukurura impano mpuzamahanga mu nzego zirimo ikoranabuhanga, ubwubatsi, ubuvuzi n’ubushakashatsi. Abasesenguzi bavuga ko gutsindwa kwa Trump kuri iyi ngingo bishobora kugira ingaruka ku zindi gahunda ze zijyanye no gukaza amategeko agenga abinjira n’abasohoka muri Amerika. Ni icyemezo kandi cyerekana ko inkiko zikomeje kugira uruhare rukomeye mu kugenzura no guca imanza ku byemezo bifatwa n’ubutegetsi bwa Perezida Donald trump. Nubwo urukiko rwamaze gutangaza umwanzuro warwo, ntabwo uru rugamba rurarangira. Biteganyijwe ko ubutegetsi bwa Trump bushobora kujuririra iki cyemezo mu nkiko zisumbuye, ibintu bishobora kongera gukurura impaka zikomeye ku hazaza h’abakozi b’abanyamahanga ndetse n’uburyo Amerika ikomeza gukurura impano ziturutse hirya no hino ku isi.

A little more informed. A little more connected.