Mu mwaka wa 868, mu Bushinwa , ni bwo hakorewe kopi izwi nka Diamond Sutra , igitabo cy’idini ry’Ababuda cyanditswe mu rurimi rw’Igishinwa kandi gicapishwa hakoreshejwe imbaho zibajwe. Ariko ikibazo gishimishije ni iki: kuki ibitabo byinshi dutangira gusoma usanga urupapuro rwa mbere rutanditseho byinshi? Urupapuro rwa mbere rw’igitabo si ngombwa ko ruba rugomba gutangirwaho inkuru. Mu mateka y’ibitabo, habayeho gutandukanya igice gitanga amakuru ku gitabo n’igice gitangira inyandiko nyirizina. Diamond Sutra yo mu mwaka wa 868 irihariye. Ni umuzingo w’impapuro zigera kuri metero 5, wakozwe m

Mu mwaka wa 868, mu Bushinwa, ni bwo hakorewe kopi izwi nka Diamond Sutra, igitabo cy’idini ry’Ababuda cyanditswe mu rurimi rw’Igishinwa kandi gicapishwa hakoreshejwe imbaho zibajwe. Ariko ikibazo gishimishije ni iki: kuki ibitabo byinshi dutangira gusoma usanga urupapuro rwa mbere rutanditseho byinshi? Urupapuro rwa mbere rw’igitabo si ngombwa ko ruba rugomba gutangirwaho inkuru. Mu mateka y’ibitabo, habayeho gutandukanya igice gitanga amakuru ku gitabo n’igice gitangira inyandiko nyirizina. Diamond Sutra yo mu mwaka wa 868 irihariye. Ni umuzingo w’impapuro zigera kuri metero 5, wakozwe mu mpapuro zirindwi zahujwe hamwe. Imbere y’inyandiko hari igishushanyo kigaragaza Buddha yigisha umwigishwa we Subhuti. Ku musozo w’uyu muzingo hari colophon, inyandiko itanga amakuru ku gihe yakozwe n’uwayitegetse. Ni ho havugwa ko Wang Jie yayikoreye ababyeyi be, ku wa 11 Gicurasi 868. Ibi bitwereka ko uko ibitabo tubona uyu munsi bitigeze biba gutyo kuva kera. Imiterere y’igitabo yagiye ihinduka uko ikoranabuhanga ryo kwandika no gucapa ryagiye ritera imbere. Ayamakuru ducyesha . British Library – International Dunhuang Programme: Diamond Sutra, 868 Bityo, urupapuro rusa n’aho nta kintu rwanditseho rushobora kuba atari ubusa—ruba ari igice cy’imiterere y’igitabo. Kandi inyuma y’urupapuro rwa mbere ushobora gusangamo amateka yatangiye imyaka irenga igihumbi ishize. UMWANDITSI: MUNYERAGWE Josue

A little more informed. A little more connected.