U Rwanda ruzakira inama mpuzamahanga izahuza inzobere mu mategeko, abashakashatsi, abanyapolitiki n'abandi banyamwuga bo muri Afurika no hanze yayo, kugira ngo baganire ku ndishyi zishingiye ku ngaruka z'ubukoloni n'uburyo ubutabera bwakemura ibibazo byatewe n'amateka y'ubukoloni.

Iyi nama izaba kuva ku wa 5 kugeza ku wa 7 Ugushyingo 2026, i Kigali, ikaba izaba ari inama ya 15 ngarukamwaka y'Ihuriro Nyafurika ry'Amategeko Mpuzamahanga (African Society of International Law – AfSIL).

Insanganyamatsiko yayo ni Africa and the Challenge of Reparation in International Law, bisobanuye Afurika n'imbogamizi zo gutanga indishyi hakurikijwe amategeko mpuzamahanga.

Abazayitabira bazaganira ku ngaruka z'ubukoloni, ubucakara, ivangura n'ihohoterwa rikomeye ry'uburenganzira bwa muntu, ndetse n'uburyo ibihugu byagize uruhare muri ibyo bikorwa byakemura ibibazo byabikomotsemo.

Iyi nama kandi izibanda ku ruhare rw'inkiko mpuzamahanga mu gukemura ibibazo by'indishyi, ndetse n'uruhare Afurika ishobora kugira mu gushyiraho uburyo bw'amategeko bufasha abahuye n'akarengane kubona ubutabera.

Iyi nama ije mu gihe Afurika ikomeje kugaragaza ko ingaruka z'ubukoloni zitagomba kureberwa mu mateka gusa, ahubwo ko hakwiye no kuganirwa ku ngaruka zazo mu bukungu, politiki n'imibereho y'abaturage.

A little more informed. A little more connected.