1. Order of skulls and bones Uyu muryango washinzwe mu mwaka w’i 1832 ushingwa n’abanyeshuri bigaga muri Yale university. Uyu muryango uzwi cyane kubera bimwe mu bikorwa bitirirwa harimo kuba bamwe mu bashinze uyu muryango bari mu bashinze ikigo gikomeye cy’ubutasi cya CIA. Mu bindi bazwiho kandi harimo kuba abanyamuryango bashya bacyirwa mu buryo butangaje aho bajya mu isanduku bambaye ubusa bakabwira abagize uwo muryango amwe mu mabanga akomeye yabo yiganjemo ayo mu buriri. 2. The German Thule society Uyu muryango bikekwa ko ariho ibitekerezo bya kinazi byacuriwe washinzwe muri Kamena 1919 m
1. Order of skulls and bones
Uyu muryango washinzwe mu mwaka w’i 1832 ushingwa n’abanyeshuri bigaga muri Yale
university. Uyu muryango uzwi cyane kubera bimwe mu bikorwa bitirirwa harimo kuba bamwe
mu bashinze uyu muryango bari mu bashinze ikigo gikomeye cy’ubutasi cya CIA. Mu bindi
bazwiho kandi harimo kuba abanyamuryango bashya bacyirwa mu buryo butangaje aho bajya
mu isanduku bambaye ubusa bakabwira abagize uwo muryango amwe mu mabanga akomeye
yabo yiganjemo ayo mu buriri.
2. The German Thule society
Uyu muryango bikekwa ko ariho ibitekerezo bya kinazi byacuriwe washinzwe muri Kamena
1919 mu mujyi w’i Munich. Thule izwi cyane mu gitekerezo cyo guhindura isi bigakorwa mu
buryo bo bumva ko aribwo bwiza : ‘kwica abantu kugira ugabanye umubare w’abatuye isi’. Mu
bindi bazwiho harimo kuba bakoresha magic mu buriri, irondaruhu ndetse n’iyerekanwa
ry’imbaraga zirenze iza muntu aho batumira amadayimoni bakayasaba kubayobora mubyo
bakora. Adolf Hitler uzwi cyane ni umwe mu basuraga uyu muryango gusa ntiyari
umunyamuryango.
3. Freemasonry
Ku rubugarwa Wikipedia, Freemasonry ni umuryango wabayeho guhera mu kinyajana cya 17
aho ufite indangagaciro 3 arizo kwizera-ibyiringiro ndetse no gufasha ukaba wemera abafite
imyizerere itandukanye gusa ibi bikaba ari kugirango bigarurire abantu benshi. Mu kirangantego
cyayo, harimo inyuguti nkuru ya G isobanuye ko ari igisekuru gituruka kuri rusofero(Lucifer),
Imana(God) ikaba umwanzi ukomeye wabo. Bamwe mu bikomerezwa byabaye muri uwo
muryango harimo George Washington, Benjamin Franklin, Mozart ndetse n’umunyarwenya
Charlie Chaplin.
4. Order of 9 angles
Ni umuryango washinzwe mu kinyejana cya 19 wizera satani nk’imbaraga iyobora isi ukaba
ufite ikicaro mu bwami bw’Ubwongereza. Biyemerera ko ari abayoboke ba Satani ndetse bizera
ko ashobora kubaha byinshi mu mbaraga ze. Bizera ko gutamba umuntu aribwo buryo
bushoboka bwo kuvanaho intege nke ndetse ari bumwe mu buryo bwo bubahesha ububasha
burenze kuri rubanda rwa giseseka.




Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.