Arsène Wenger, ushinzwe iterambere ry’umupira w’amaguru ku Isi muri FIFA, ku wa 30 Ukwakira 2026 yasuye abakinnyi b’Ikipe y’Igihugu y’u Rwanda batarengeje imyaka 15 (Amavubi U-15) i Baku muri Azerbaijan, aho bitabiriye FIFA U-15 World Cup & Festival 2026, abibutsa ko guha impano zikiri nto amahirwe yo kwigaragaza ari ingenzi mu kuzifasha kugera ku rwego rwo hejuru.
Mu ruzinduko rwe, Wenger yaganiriye n'aba bakinnyi ku kamaro ko kubona amahirwe yo gukina no kwerekana ubushobozi bafite, agaragaza ko urubuga nk'uru ari ingenzi mu kubaka ejo hazaza h'umupira w'amaguru.
Yashimangiye ko buri mwana ufite impano akwiye guhabwa amahirwe yo kuyigaragaza, kuko bishobora kumufasha kumenya ubushobozi bwe no kugira icyizere cyo gukomeza gutera imbere.
Yagize ati: “Iyo uvuze guha buri mpano amahirwe, uba uvuga ku mahirwe yo kwigaragaza. Aha bashobora kuza, bagakina kandi bakamenya ko bafite ubushobozi bukenewe kugira ngo bagere ku rwego rwo hejuru.”
Abakinnyi b'u Rwanda bari i Baku bitabiriye FIFA U-15 World Cup & Festival 2026, igikorwa gihuza impano zikiri nto ziturutse mu bihugu bitandukanye, kikabaha amahirwe yo gukina no kunguka ubunararibonye mu mupira w'amaguru.
Wenger ni umwe mu bantu bafite izina rikomeye mu mupira w'amaguru, cyane cyane kubera imyaka yamaze atoza Arsenal yo mu Bwongereza, mbere yo kujya muri FIFA aho ashinzwe ibikorwa byo guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi.





Comments
No comments yet. Be the first to share a thought.