WhatsApp iri gutegura imwe mu mpinduka zikomeye mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bwite bw'abakoresha bayo. Ni uburyo bushya buzemerera abantu kwihitiramo "username" (izina ryihariye) aho gusangira nimero za telefoni igihe bashaka kuvugana. Iyi update, ikiri mu igeragezwa, izafasha abakoresha kuvugana n'abandi badahishuye nimero zabo za telefoni, ibintu bishobora guhindura uburyo abantu basanzwe bakoresha WhatsApp. Ni iki kizahinduka? Kugeza ubu, umuntu ushaka kuvugana nawe kuri WhatsApp aba agomba kuba afite nimero yawe ya telefoni. Ariko nyuma y'iyi update, bizashoboka ko umuntu akub

WhatsApp iri gutegura imwe mu mpinduka zikomeye mu rwego rwo kurushaho kurinda ubuzima bwite bw'abakoresha bayo. Ni uburyo bushya buzemerera abantu kwihitiramo "username" (izina ryihariye) aho gusangira nimero za telefoni igihe bashaka kuvugana. Iyi update, ikiri mu igeragezwa, izafasha abakoresha kuvugana n'abandi badahishuye nimero zabo za telefoni, ibintu bishobora guhindura uburyo abantu basanzwe bakoresha WhatsApp. Ni iki kizahinduka? Kugeza ubu, umuntu ushaka kuvugana nawe kuri WhatsApp aba agomba kuba afite nimero yawe ya telefoni. Ariko nyuma y'iyi update, bizashoboka ko umuntu akubona akoresheje username yawe gusa, bityo nimero yawe ikaguma ari ibanga. Ibi bizafasha cyane abantu bakora ubucuruzi, abanyamakuru, abakoresha imbuga nkoranyambaga, n'abandi bahora bavugana n'abantu batandukanye batifuza gutanga nimero zabo bwite. Kurushaho kurinda ubuzima bwite Kimwe mu by'ingenzi iyi gahunda izazana ni ukongera umutekano w'amakuru bwite y'abakoresha. Amakuru ari hanze agaragaza ko nta rutonde rwa rusange (public directory) ruzashyirwaho rugaragaza usernames z'abakoresha. Ibi bivuze ko umuntu atazajya akubona mu gushakisha bisanzwe, ahubwo azasabwa kuba azi username yawe neza. Byongeye kandi, WhatsApp iri no gutegura uburyo bwiswe "Username Key", buzafasha kugenzura abantu bakwandikira bwa mbere. Umuntu uzaba ushaka kukwandikira bwa mbere ashobora gusabwa iyo "key" mbere yo kukugeraho, kandi nyir'ukoresha azajya ashobora kuyihindura igihe ashakiye. Guhuza na Instagram Hari kandi amakuru avuga ko WhatsApp ishobora kuzemerera abakoresha kubika (reserve) username yabo hakiri kare, ndetse ikaba yahuzwa n'iyo bakoresha kuri Instagram kugira ngo bagire umwirondoro umwe ku mbuga za Meta. Bizatangira ryari? Kugeza ubu, ubu buryo ntiburagezwa ku bakoresha bose kuko bukiri mu igeragezwa. WhatsApp isanzwe itangiza updates nshya buhoro buhoro nyuma yo kuzigerageza, bityo igihe nyacyo zizagerera kuri buri wese kikazatangazwa nyuma. Icyo bisobanuye ku bakoresha Nibuza gutangira gukoreshwa ku mugaragaro, username zishobora guhindura cyane uburyo abantu bavuganaho kuri WhatsApp. Abakoresha bazarushaho kugira uburenganzira bwo kugenzura uwo basangira amakuru yabo bwite, cyane cyane nimero za telefoni. Iyi ni imwe mu mpinduka zitezweho kuzamura urwego rw'umutekano n'ubuzima bwite ku rubuga rwa WhatsApp, mu gihe abantu bakomeje gusaba uburyo burushijeho kubarinda mu itumanaho ryo kuri internet.

A little more informed. A little more connected.