Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bahuriye mu nama ikomeye yabereye i Beijing mu Bushinwa, yamaze amasaha arenga abiri, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye ariko zinibutsa ko hari ibibazo bikomeye bikomeje gutera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi. Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa na Amerika bikwiye kuba “abafatanyabikorwa aho kuba abahanganye”, ashimangira ko isi yose ireba uburyo ibihugu byombi biyoboye ubukungu n’imbaraga za gisirikare ku isi bizitwara muri iki gihe cy’impinduka zikomeye nkuko  BBC News ibit

Perezida w’u Bushinwa Xi Jinping na Perezida wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika Donald Trump bahuriye mu nama ikomeye yabereye i Beijing mu Bushinwa, yamaze amasaha arenga abiri, aho impande zombi zagaragaje ubushake bwo gukomeza ubufatanye ariko zinibutsa ko hari ibibazo bikomeye bikomeje gutera ubushyamirane hagati y’ibihugu byombi.

Xi Jinping yavuze ko u Bushinwa na Amerika bikwiye kuba “abafatanyabikorwa aho kuba abahanganye”, ashimangira ko isi yose ireba uburyo ibihugu byombi biyoboye ubukungu n’imbaraga za gisirikare ku isi bizitwara muri iki gihe cy’impinduka zikomeye nkuko  BBC News ibitangaza.

Mu ijambo rye, Xi yagize ati: “Ibihugu byacu bifite byinshi bihuriyeho kurusha ibyo bidahuza. Intsinzi y’uruhande rumwe ishobora kuba amahirwe ku rundi. Tugomba kuba abafatanyabikorwa aho kuba abo guhangana.”

Yanaburiye Amerika ku kibazo cya Taiwan, avuga ko ari “ingingo y’ingenzi cyane” mu mubano w’ibihugu byombi, ndetse ko kudacyitwaraho neza bishobora guteza amakimbirane akomeye.

Ati: “Iki kibazo kidakemuwe neza, ibihugu byombi bishobora kugongana cyangwa bikagera no mu makimbirane akomeye.”

Ku ruhande rwa Donald Trump, yashimye Xi Jinping cyane, amwita “umuyobozi ukomeye”, ndetse avuga ko umubano hagati ya Amerika n’u Bushinwa ushobora kuba mwiza kurushaho nyuma y’iyi nama.

Trump yagize ati: “Ni icyubahiro kuba ndi inshuti yawe. Iyo habaye ikibazo twarahamagarana tugahita tugikemura. Umubano wacu ugiye kuba mwiza kurusha mbere hose.”

Iyi nama yanitabiriwe n’abayobozi bakomeye b’ibigo by’ikoranabuhanga muri Amerika barimo Elon Musk wa Tesla, Jensen Huang wa Nvidia ndetse na Tim Cook wa Apple, ibintu byagaragaje ko ubukungu n’ikoranabuhanga biri mu byo impande zombi zashyize imbere.

Xi Jinping yanijeje ibigo byo muri Amerika ko u Bushinwa buzakomeza gufungura amarembo ku ishoramari no korohereza ubufatanye mu bucuruzi.

Nubwo habaye amagambo agaragaza ubushuti hagati y’aba bayobozi bombi, ibibazo bikomeye birimo intambara y’ubucuruzi, ikoranabuhanga, Iran ndetse na Taiwan bikomeje kuba ishingiro ry’ukutumvikana hagati ya Washington na Beijing.

Abasesenguzi mpuzamahanga bavuga ko iyi nama ishobora kugira uruhare runini mu kugena icyerekezo cy’umubano hagati y’ibihugu bibiri bifite ijambo rikomeye ku isi muri iki gihe.

Jensen Huang, Founder, President and CEO of Nvidia gestures as he leaves after attending a welcome ceremony for U.S. President Donald Trump with Chinese President Xi Jinping at the Great Hall of the People in Beijing, China, May 14, 2026.

Jensen Huang wa Nvidia yavuze ko yizeye ko ibiganiro bya Trump na Xi Jinping bizafasha kuzamura umubano wa Amerika n’u Bushinwa, cyane cyane mu rwego rw’ikoranabuhanga n’ubucuruzi.

Apple CEO Tim Cook gestures as he leaves after attending a welcome ceremony for US President Donald Trump with Chinese President Xi Jinping at the Great Hall of the People in Beijing, China, May 14, 2026.

Tim Cook wa Apple yagaragaje ko yishimiye ibiganiro bya Trump na Xi Jinping, abigaragaza mu gutanga “thumbs up” nyuma y’inama yabereye i Beijing.

Elon Musk gestures as he leaves after attending a welcome ceremony for U.S. President Donald Trump with Chinese President Xi Jinping at the Great Hall of the People in Beijing, China, May 14, 2026.

Elon Musk wa Tesla yavuze ko yifuza kugera kuri “byinshi byiza” mu ruzinduko rw’i Beijing, aho yari mu bayobozi bakomeye b’ikoranabuhanga baherekeje Donald Trump mu biganiro na Xi Jinping.

A little more informed. A little more connected.