Mu gihugu cya Koreya y'Epfo, havutse impaka zikomeye nyuma y'uko umuntu wabaye uwa mbere mu kizamini cy'igihugu cyemerera abantu kuba abahanga mu by'imisoro, yemeye ko yakoresheje ikoranabuhanga ry'ubwenge buhangano (AI) kugira ngo atsinde icyo kizamini.

Uyu mugabo witwa Han yari amaze gukurura abantu benshi kubera amanota yo hejuru cyane yabonye mu byiciro byombi by'ikizamini cyabaye muri Mata na Nyakanga 2026.

Mu kiciro cya mbere, yashoboye kubona amanota 397.5 kuri 400, asubiza neza ibibazo 159 muri 160.

Icyakora, nyuma y'uko abantu batangiye gushidikanya ku buryo yabonye ayo manota, yahisemo kwemera ko atatsinze mu buryo bw'inyangamugayo.

Mu kiganiro cyashyizwe kuri YouTube n'umunyamategeko we, Han yavuze ko yakoresheje ibikoresho by'ikoranabuhanga yafotoreyeho ibibazo by'ikizamini, akabyohereza muri AI, hanyuma akareba ibisubizo kuri telefoni.

Yanasabye imbabazi, avuga ko gutsinda kwe atari umusaruro w'imbaraga ze bwite.

Uyu mugabo kandi yemeye ko yakoresheje uburyo nk'ubwo mu kizamini cy'abifuza kuba abacungamari bemewe n'amategeko.

Nyuma yo kwemera ibyo yakoze, yishyikirije polisi yo mu mujyi wa Seoul kugira ngo hakorwe iperereza.

Polisi yatangaje ko yatangiye iperereza kuri iki kibazo, mu gihe inzego zishinzwe ibizamini ziteganya gufata ingamba zo gukumira uburiganya bukoresheje ikoranabuhanga.

Iyi nkuru yongeye gukura impungenge ku ngaruka z'ikoreshwa rya AI mu bizamini, cyane cyane mu gihe Koreya y'Epfo yiteguraga ikizamini gikomeye cy'igihugu gikoreshwa mu kwinjira muri za kaminuza.

Iyi nkuru irongera kwibutsa isi ko ikoranabuhanga rya AI rishobora gufasha abantu kwiga no gukora ubushakashatsi, ariko iyo rikoreshejwe mu buriganya rishobora gusenya icyizere abantu bagirira uburezi n'ubushobozi bw'umuntu.

Ese gukoresha AI mu bizamini byaba ari iterambere ry'ikoranabuhanga cyangwa ni uburyo bushya bwo gukora uburiganya?

A little more informed. A little more connected.