Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Impanuka yishe abantu 10 ubwo bari bavuye mu bukwe

Spread the love

Muri Australia mu Majyaruguru y’Uburengerazuba bw’umugi wa Sydney, mu ijoro ryo ku Cyumweru ahagana saa Tanu n’igice , habaye impanuka y’imodoka yo mu bwoko bwa bus yahitanye abantu 10 mu gihe abandi 25 bakomeretse ubwo bari bavuye mu bukwe.

 Iyi mpanuka yabereye mu gace kitwa Hunter gaherereye New South Wales. Amakuru dukesha 9 news aravuga ko iyi mpanuka yatewe n’uko , umushoferi wa Bus yagonze isangano ry’imihanda kubera ko hari ibihu byinshi atabasha kubona Inzira.

Nyuma yo kugonga , imidoka yagushije urubavu mu bantu 35 yari itwaye , 10 bahise bitaba imana mu gihe abandi 25 bakomeretse bikabije.

9 news itangaza ko umushoferi yahise atabwa muri yombi kugira ngo bapime niba nta biyobyabwenge akoresha . Biteganyijwe ko uyu mugabo azagezwa imbere y’ubutabera ku itariki 13 Kamena 2023 mu rukiko rwa Cessnock.

Umuyobozi wa wa Police muri ako gace , Karen Webb, yavuze ko hagikorwa iperereza ryimbitse ngo hamenyekane impamvu nyakuri yateye impanuka.

Minisitiri w’intebe wa Austlalia, Anthony Albanese, yatanze ubutumwa bw’ihumure no kwifatanya n’imiryango yabuze abayo, avuga ko ari ibintu bibaje yongeraho ko abakometse bazitabwaho mu bitaro bya John Hunter Hospital.

Bus yari itwaye abantu yagushije urubavu

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles