Australia muri Leta ya New South Wales mu mujyi wa Sydney impanuka y’imidoka yahitanye umukecuru w’imyaka 100 y’amavuko n’umusaza w’imyaka 75.
Mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri ahagana Saa Tanu n’igice i Sydney, imodoka yari itwaye abantu bakuze yagonze ipoto y’amashanyarazi ku muhanda wa Fitzwilliam.
Polisi ya Sydney yatangajr ko iyo mpanuka yapfiriyemo umukecuru w’imyaka 100 ndetse n’umusaza w’imyaka 75, mu gihe undi musaza w’imyaka 72 y’amavuko yagize ibikomere, akaba yihutanwe ku bitaro bya Westmead.
Imodoka yagize ipoto ihita ihitana abantu babiri.