Saturday, July 27, 2024

Top 5 This Week

Related Posts

Sydney: Umwana yishwe na gari ya moshi

Spread the love

Mu gihugu cya Australia, mu Majyaraguru ya Sydney haravugwa inkuru mbi y’urupfu rw’umwana w’umuhungu wishwe na gari ya moshi.Uyu musore yapfuye mu ijoro rya keye ahagana saa Tanu .

Amashusho yashyizwe hanze yerekana umwana w’umuhungu yitendetse ku gice cya gari ya moshi yavaga kuri sitasiyo ya St Leonards. Ubwo abari muri serivisi babonaga uwo mwana bahise basaba ko Gari ya moshi ihagarikwa igitaraganya.

Umuyobozi ushinzwe serivisi za Gari ya moshi i Sydney , Matt Longland, yavuze ko iyo gari ya moshi yari itwaye Toni 400 kandi igendera ku muvuduko wa 110km/h. 

Longland yavuze ko bakunda kubona abantu batandukanye bitendeka kuri gari ya moshi igenda kandi ari ugushyira ubuzima bwabo mu kaga.

Longland yavuze ko kandi mu myaka itatu 5 ishize abantu 11 bapfuye bazira gushaka kwinjira muri gari ya moshi mu buryo butemewe.

Itegeko rivuga ko umuntu ufashwe ashaka kwinjira muri gari ya moshi mu buryo butemewe ahanishwa amande angana $ 5500.

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Popular Articles